in

PNL: Ikipe ya Gasogi United ikomeje kubuzwa amahoro nyuma yo kwikura mu Gikombe cy’Amahoro

Ikipe ya Gasogi United ikomeje kutagendekerwa neza n’ibihe irimo muri shampiyona y’ikiciro cya mbere.
Gasogi United yongeye gusitara ubwo yaburaga imbumbe y’amanota atatu mu mukino w’umunsi wa 23 wa shampiyona.

Gasogi United yabanje gutsinda ibitego bibiri

Gasogi United yari yakiriye Ikipe ya Rwamagana City, umukino uza kurangira Gasogi United inganyije na Rwamagana ibitego bibiri kuri bibiri. Nyamara muri uwo mukino Gasogi United niyo yari yabanje gutsinda ibitego bibiri byatsinzwe na Blessing Henshaw ku munota wa 4 na 7 ,mu gihe Rwamagana ibufashijwemo na Cedric Lisombo yaje kwishyura ibyo bitego ku munota wa 15 na 50.

Undi mukino wari wakinwe kuri uyu munsi ni Rutsiro FC yanyagiye Espoir FC ibitego bine ku busa. Ibitego bya Rutsiro FC byatsinzwe na Nizeyimana Jean Claude +Rutsiro) ku munota wa 19 ,46 na 63 , ndetse Shukuru Jules Watanga kuwa 54.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Gasogi United irarimbuka aho bukera! yongeye kugaraguzwa agati

Abahanga basubije abibaza niba koko amafaranga atanga ibyishimo