in

Abahanga basubije abibaza niba koko amafaranga atanga ibyishimo

Binyuze mu nkuru yanditswe n’ikinyamakuru Washington Post gikorera muri America abahanga babiri babashakashatsi Daniel Kahneman na Matthew Killingsworth bahaye igisubizo abibaza niba koko amafaranga atanga ibyishimo.

Mu bushakashatsi aba bagabo bakoreye ku bantu ibihumbi 33,391 bari hagati y’imyaka  18 na 65 , barimo abakorera amafaranga agera kuri miliyoni 10 n’abakorera miliyoni 500 ku mwaka , basanze ibyishimo  byabo biba bitandukanye ugendeye kuri apurikasiyo (APP) bakoze yitwa  Track Your Happiness yabashaga gupima ikigero cy’ibyishimo umuntu afite.

Ubushakashatsi bwarangiye hanzuwe ko abantu binjiza amafaranga menshi ,ubwo ni ukuvuga bafatiye ku binjiza miliyoni 500 basanze bagira ibyishimo biri ku rwego rwo hejuru bitandukanye n’abinjiza miliyoni 10 ku mwaka.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

PNL: Ikipe ya Gasogi United ikomeje kubuzwa amahoro nyuma yo kwikura mu Gikombe cy’Amahoro

Ibintu 10 umukobwa yitegereza murikumwe bishobora ku kwimisha urukundo igihe uri kumutereta