in

Perezida Uwayezu Jean Fidele arambiwe agasuzuguro! Umukinnyi umaze igihe agaragaza imyitwarire mibi muri Rayon Sports agiye guhabwa ibihano bikomeye

Perezida w’ikipe ya Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele ntabwo yishimiye imyitwarire mibi ya Boubacar Traore umaze iminsi arwana n’abandi bakinnyi mu myitozo.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru nibwo Boubacar Traore yarwanye na Paul Were bapfuye ko umwe yari yise undi umuswa.

Nyuma yo kurwana na Paul Were, Boubacar Traore ku munsi ukurikiyeho yatonganye na Musa Esenu nabwo bashaka kurwana ariko abakinnyi barabakiza.

Uretse gushyamirana n’abakinnyi bagenzi be, mu kwezi gushize nabwo yari yatonganye n’abafana ba Rayon Sports, iyi myitwarire idahwitse ikaba igiye gutuma ahabwa ibihano.

Amakuru yizewe YEGOB yamenye ni uko ubuyobozi bwa Rayon Sports bushobora gufata icyemezo cyo guhagarika ukwezi Boubacar Traore mu gihe azaba akomeje kugaragaza ikinyabupfura gicye.

Boubacar Traore yageze muri Rayon Sports mu mpeshyi y’umwaka ushize, kuri ubu ni umwe mu bakinnyi batatu bahembwa umushahara munini muri iyi kipe aho buri kwezi ahembwa miliyoni y’Amanyarwanda.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Inkuru y’incamugongo mu ikipe ya Paris Saint Germain mu gihe yitegura gucakirana na Bayern Munich muri Champions League

Umukobwa yakoze imibonano mpuzabitsina n’umuhungu amasaha 24 atamuva hejuru akizwa n’amagaru yambaye ubusa (AMASHUSHO)