in

Inkuru y’incamugongo mu ikipe ya Paris Saint Germain mu gihe yitegura gucakirana na Bayern Munich muri Champions League

Abafana b’ikipe ya Paris Saint Germain ubwoba ni bwose nyuma y’uko rutahizamu wabo Kylian Mbappé imvune yaraye agize izatuma atazakina Umukino iyo kipe ye izakina na Bayern Munich muri 1/8 cya Champions League.
Mu ijoro ryakeye nibwo ikipe ya Paris Saint Germain yakinaga na Montpellier ukarangira Paris Saint Germain itsinze ibitego bitatu kuri kimwe.

Imvuye igiye gutuma Kylian Mbappé azamara hanze ibyumweru bitatu adakina

Kylian Mbappé yavunikiye muri uwo mukino ubwo ku munota wa 21 umukinnyi wa Montpellier witwa Leo Leroy yamutegaga , bituma Mbappé asohoka mu kibuga igitaraganya. None itangazo ikipe ya Paris Saint Germain isohoye n’uko Kylian Mbappé agiye kumara hanze ibyumweru bitatu ari hanze y’ikubuga, bivuze ko umukino ubanza Paris Saint Germain izakina na Bayern Munich muri 1/8 cya Champions League ku itariki 14 uku kwezi atazaba ahari. Ibintu bishyira mu byago ikipe a PSG kubura uyu musore w’imyaka 24 y’amavuko ukina asatira aciye ku mpande.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

AMASHUSHO: Umusore yafatiye umukobwa bakundana muri hotel agiye kumuca inyuma

Perezida Uwayezu Jean Fidele arambiwe agasuzuguro! Umukinnyi umaze igihe agaragaza imyitwarire mibi muri Rayon Sports agiye guhabwa ibihano bikomeye