in

Paris Saint Germain igiye kurega Chelsea mu rukiko

Hakim Ziyech gahunda ye yapfuye ku munota wa nyuma

Ikipe ya Paris Saint Germain ikina shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Bufaransa, ishobora kurega ikipe ya Chelsea kubera kuyirangarana ku bwumvikane izi kipe zari zagiranye ku gusinyisha Hakim Ziyech.
Mu ijiro rya keye isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi ryari ryashyushye bikomeye cyane hitezwe igenda ry’abakinnyi mu makipe atandukanye.

Hakim Ziyech gahunda ye yapfuye ku munota wa nyuma

Umwe mu bakinnyi bari bitezwe cyane ni Hakim Ziyech wari kuva mu ikipe ya Chelsea ajya muri Paris Saint Germain ku ntizanyo ariko ntibyakunze kuko Chelsea yohereje ibyangobwa bye bitari byo inshuro eshatu muri PSG byari gutuma bikunda akayisinyira.
Nyuma y’uko bidakunze PSG ishaka kujuririra LFP (Ligue de Football Professionnel) mu gitondo cyo kuwa gatatu kumyitwarire ya Chelsea barebe niba hari icyo byatanga.

Ikipe ya Chelsea bigaragara ko gusinyisha Enzo Fernández byatumye izindi gahunda izireka kuko n’intizanyo ya Omari Hutchinson nayo yo kwerekeza muri West Brom ku ntizanyo ya Chelsea byapfuye.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Isimbi Noeline ukina filime z’urukozasoni yandagaje abahungu b’i Kigali

Ese washatse undi mugore? Clapton Kibonke yateje urujijo mu bantu nyuma yo kwibaza impamvu batamutahiye ubukwe yakoze muri iyi minsi – AMAFOTO