Umukinnyi wa filime nyarwanda z’urwenya Mugisha Emmanuel uzwi ka Clapton Kibonke akomeje kwibaza imbamvu abantu batatashye ubukwe yakoze muri iyi weekend ishize.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Clapton Kibonke yashyizeho amafoto yambaye ikote ari kumwe n’umukobwa wambaye ikanzu y’ubukwe maze aherekezaho amagambo agira ati “Ko mutantahiye ubukwe?”.
Gusa ikigaragara ni uko ubu bukwe ari amwe mu mashusho yo muri filime Seburikoko aba bombi bakinamo kubera ko Kibonke asanzwe afite umugore uzwi banabyaranye abana babiri.




