in

Padiri yarambitse hasi umuhamagaro maze arongora inkumi yamurobesheje ku munezero wo mu ishuka

Padiri yarambitse hasi umuhamagaro maze arongora inkumi yamurobesheje ku munezero wo mu ishuka.

Mu bukwe bubereye ijisho Padiri Gathang’i yarongoye umugore bari bamaranye imyaka bacuditse.

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Kinu muri Githunguri, mu gace ka Kiambu ku cyumweru tariki 22 Ukwakira 2023.

Ubu bukwe bwa Reverend Gathang’i Waiguru na Margaret Wanjira Githui, bwanejeje benshi kuko bwitabiriwe n’inshuti n’imiryango yabo bombi.

Padiri Waiguru yabanje kuba umupadiri muri gatolika y’Abaroma mbere yo kwimukira muri kiliziya Gatolika ya Karisimatike.

Amakuru avuga ko ngo uyu mu Padiri yiyumvisemo umuhamagaro wo gushinga urugo ubwo yari muri Amerika yagera iwabo muri Kenya agahitamo gushakana na mwenewabo.

Yagize ati:” Ndashima Imana kuko yatumye izi nzozi ziba impamo. Rwari urugendo rurerure kuva nabatizwa nkatangira gukora , imyaka 20 irashize.”

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Kigali nabo ntiborohewe! Abavuzi gakondo isosi yabo batangiye kuyimenamo inshishi

Abamukurikira bikubye inshuro 10! Gutsindira igitego FC Barcelona byamuhinduye ikimenyabose