in

Padiri Isaac yishwe atwikiwe mu nzu iwe

Umunya-Nigeria Padiri Rev. Isaac Achi yaraye yishwe  n’abajura bitwaje intwaro bamuteye mu rugo iwe aho yari atuye  Paikoro mu majyaruguru ya Niger  bamwica bamutwikiye mu nzu.

Ikinyamakuru  The Standard Media dukesha iy’inkuru ,kivuga ko abajura bateye mu rugo rwa padiri Isaac bakagerageza  kwinjira mu nzu iwe ariko byakwanga  bagahitamo gusiga bakongeje inzu ye, ari nayo yapfiriyemo ari gushya.

Standard media ikomeza ivuga ko undi mu padiri wari utuye mu nyubako zegereye iya  padiri Isaac yabashije gucika abo bajura bari bitwaje intwaro ,icyakora bakamurasa ku rutugu ku bw’amahirwe ntiyitabe Imana.

Padiri Isaac yatwikiwe mu nzu iwe n'abajura
Padiri Isaac yatwikiwe mu nzu iwe n’abajura

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibibazo  mu ikorwa ry’umuhanda Kigali – Mageragere

Heritier Luvumbu nyuma yo kwerekana ko hari ikintu azafasha Rayon Sports akomeje gushinjwa ikintu gikomeye