in

Heritier Luvumbu nyuma yo kwerekana ko hari ikintu azafasha Rayon Sports akomeje gushinjwa ikintu gikomeye

Rutahizamu uheruka gusinyira ikipe ya Rayon Sports, Heritier Luvumbu akomeje kwerekana ko ataramera neza mu mikinire ye.

Mu byumweru 2 bishize nibwo ikipe ya Rayon Sports yakiriye rutahizamu Hertier Luvumbu Nzinga, maze asinya amasezerano y’amezi 6. Uyu mugabo w’imyaka 30 kuva yasinya amasezerano agatangira gukina yahise yigarurira imitima y’abakunzi ba Rayon Sports gusa nawe akomeje kugaragaza ko ntambaraga afite.

Hertier Luvumbu Nzinga mu kibuga uba ubona ubuhanga bwe iyo afashe umupira awukoresha ugikwiye gusa akomeje kugaruka mu itangazamakuru bavuga ko imbaraga akoresha ari nke cyane, ubona nta ngufu zihagije aragira. Ibi bivuze ko akeneye gukora cyane kugirango agrure ingufu abashe gufasha iyi kipe.

Ikipe ya Rayon Sports imaze gukina imikino 2 ya gishuti harimo umwe yatsinzemo ikipe ya Heroes FC undi itsindwa na Police FC. Iyi kipe Shampiyona iratangira muri iyi wikendi y’iki cyumweru ikina na Musanze FC.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Padiri Isaac yishwe atwikiwe mu nzu iwe

“Mbabarira uzambere umugore” UmunyaRwandakazi Claudina yasutse amarira ubwo umugabo w’umwongereza yamusabaga ko babana