in

Padiri Francis yapfiriye mu mpanuka ikomeye y’imodoka

Padiri Fr Francis Lubanga wa diyoseze  Fort Portal Diocese  , muri  Seminari ya  Kinyamasika mu gihugu cya Uganda ,byamaze kwemezwa ko yitabye Imana azize impanuka ikomeye y’imodoka yabereye mu mujyi wa Mpigi.

Nkuko byemezwa n’ikinyamakuru Monitor , amakuru avuga ko Padiri Francis yari mu modoka y’ubwoko bwa Toyota Harrier wenyine kuwa kane n’ijoro ubwo yerekezaga Entebbe akaza gukora impanuka ikomeye yatumye ahasiga ubuzima  nubwo hatigeze hatangazwa icyateye iyi mpanuka.

 Rev Fr Pius Male Ssentumbwe Archdiocese mukuru wa Uganda ,akaba yahise atanga ubutumwa bwo kwihanganisha abakirisito katurika muri iki gihugu.

Nyakwigendera padiri Fr Lubanga   azashyingurwa kuwa 1 tariki 2 Mutarama 2022 ,mu irimbi rya Nsambya  , nyuma ya misa yo kumusabira izabera muri kiriziya ya Nsambya Catholic Church  i saa cyenda z’amanywa.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umupasiteri akomeje gusetsa benshi nyuma yo gushyiraho ibiciro ku muntu ushaka gusengerwa muri iyi minsi mikuru

Umunyeshuri w’umuhanga mu gutera akabariro yateye inda abarimu batatu na kimwe cya kabiri cy’abanyeshuri bagenzi be