in

Nyuma yo kugaragaza umusaruro muke mu Amavubi, ngibi ibishobora kuba kuri Mashami Vincent

Umutoza Mukuru w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Mashami Vincent,wakunze kugarukwaho ko atitwaye neza mu gihe yamaze atoza Amavubi, ashobora kwirukanwa nyuma yo kugira umusaruro mubi mu rugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022.

Amavubi yabonye inota rimwe rukumbi mu mikino itandatu yakinnye mu Itsinda E ry’ijonjora rya kabiri ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi kizabera muri Qatar, aho yari kumwe na Mali, Kenya na Uganda.

Uretse uyu musaruro, Ikipe y’Igihugu ivugwamo umwuka mubi, ubusinzi no kunanirwa gushyira ku murongo abakinnyi kw’abatoza n’ibindi.

Ibi biri mu byagarutsweho mu mwiherero wahuje ubuyobozi bwa FERWAFA, Minisiteri ya Siporo, umutoza Mashami Vincent na Antoine Rutsindura umugira inama mu bya tekinike nk’uko byatangajwe na Royal FM kuri iki Cyumweru.

Iyi Radio yavuze ko muri uyu mwiherero wabereye i Rubavu ku wa Kane no ku wa Gatanu, hemejwe ko Mashami azirukanwa kuri uyu wa Mbere cyangwa ku wa Kabiri, nyuma yo guhabwa ukwezi kumwe kw’imperekeza.

Mashami asigaranye amezi atatu ku masezerano y’umwaka umwe yahawe muri Gashyantare uyu mwaka, aho yari yasabwe kwitwara neza mu mikino iri imbere irimo iyo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2021 n’icy’Isi kizabera muri Qatar mu 2022.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Nzovu mwakunze indaya ya sodoma imukozeho (video)

Birababaje cyane: umunyarwanda amaze imyaka 40 aba mu gitebo||ibice by’umubiri we biratakara(AMAFOTO).