in

NdababayeNdababaye NdabikunzeNdabikunze NDASETSENDASETSE

Birababaje cyane: umunyarwanda amaze imyaka 40 aba mu gitebo||ibice by’umubiri we biratakara(AMAFOTO).

Umugabo witwa Leonidas bavuga ko amaze imyaka irenga 40 aba mu gitebo.Ni umusaza ufite ubumuga bw’amayobera ,kuko ingingo ze z’umubiri zigenda zihunguka mu buryo na we atazi.

Ababyeyi b’uyu mugabo bavuga ko bijya gutangira byaje ari nk’ibinya bigafata ingingo ze z’umubiri aho yashoboraga gufata nk’urutoki akarukuraho rugatakara. Bavuga ko kubera uburyo ibice by’umubiri we byagenda bimuvaho batari kubona uburyo bamuvana ahantu hamwe ajya ahandi, bahise bakoboheshereza igitebo ahora yicayemo bakakimuteruriramo kuko atabasha kugenda ,ndetse ni naho bamuhera ibyo kurya.Uyu mugabo amaze imyaka 40 yicajwe mu gitebo.

Ababyeyi be bavuga ko uburwayi bwe bwayobeye benshi ndetse batazi indwara yamufashe.Uyu musore atangiye guhuma nyuma y’aho ijisho rye ryajemo igihu.Bavuga ko batewe ubwoba n’ibiri kuba ku muhungu wabo. Dore ko banaba mu buzima bw’ubukene kandi bageze no mu za bukuru.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Nyuma yo kugaragaza umusaruro muke mu Amavubi, ngibi ibishobora kuba kuri Mashami Vincent

Exclusive: FERWAFA itangaje abasifuzi bazasifura umukino wa APR FC na Rayon Sports.