in

Nyuma yo kubura rutahizamu w’igihangange, Rayon Sports yasubiye kuri Youssef Rharb bumvikana igihe azagerera mu Rwanda

Ikipe ya Rayon Sports yamaze kongera gusubira mu biganiro na Youssef Rharb nyuma y’uko ibuze amafaranga yo gusinyisha rutahizamu Sumaila Moro ukinira Etincelles FC.

Ubwo Rayon Sports yatangiraga imyotozo ku wa Gatatu tariki 4 Mutarama 2023, umutoza Haringingo Francis Christian yavuze ko Youssef Rharb bamwifuzaga ariko atazaza ahubwo umwanya usigaye ari uwa rutahizamu nimero 9, ni mu gihe we anyura ku mpande cyangwa agakina inyuma y’umwataka.

Ati “Kubyerekeye Yousef, twasabwe guhitamo kuko ni umukinnyi mwiza twaramwifuzaga ariko twari dufite imyanya 2, tureba ahantu twaba dukeneye umuntu cyane kuruta ahandi, tubona ko ari mu busatirizi ni cyo cyatumye tuvuga ngo dushake nimero 9 kuko ni ho dufite abantu bake cyangwa dushaka kongeramo imbaraga, ku ruhande dufite abantu benshi, hagati dufite benshi iyo biba bishoboka na Youssef yari kuza ariko nta kundi ni iyo myanya twari dufite.”

Amakuru dukesha Flash FM ni uko ubuyobozi bwa Rayon Sports bwongeye gusubira kuri Youssef Rharb bitewe n’uko banenze urwego rw’imikinire rwa Mindeke Fukiani Jean Pierre uri mu igeragezwa ndetse na Sumaila Moro akaba ari guhenda ku buryo kumusinyisha bigoye.

Bivugwa ko nta gihindutse Youssef Rharb ashobora kugera mu Rwanda mu cyumweru gitaha ku wa Kabiri cyangwa ku wa Gatatu agahita asinya amasezerano y’amezi atandatu.

Rayon Sports yasoje imikino ibanza ya shampiyona iri ku mwanya gatanu n’amanota 28. Ni inyuma ya AS Kigali ya mbere n’amanota 30, inganya na Kiyovu Sports ndetse na APR FC na Gasogi United zifite amanota 28 mu mikino 15 zakinnye.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amashirakinyoma ku makuru avuga ko umutoza w’umunyabigwi Florent Ibengé agiye kuza muri APR FC

Umwe mu bakobwa b’ihoho bakinaga muri Seburikoko yamaze kurongorwa n’umudiyasipora–Amafoto