Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Kane tariki 5 Mutarama 2023, ubera mu murenge wa Kimihurura.
Kirenga Saphine yasezeranye mu mategeko n’Umukunzi we w’umu-Diaspora witwa Dr. Mirindi Eric Dusenge. Ni umwe mu banyarwandakazi bamaze igihe mu mwuga wa sinema yamenyekanye muri Filime y’uruhererekane ikunzwe na benshi izwi nka Sebururikoko aho akinamo yitwa Kantengwa.



