in

Nyuma yo Kubura Ibyumweru 2, Umugabo Yatashye Avuga ko yari Mu Ishyamba Ashakisha Telefoni Ye

Ku wa gatandatu, umugabo wo mu majyaruguru ya Carolina yaburiwe irengero asubira mu rugo, avuga ko yari mu ishyamba ashakisha telefoni ye.

Polisi yavuze ko Dale Wheeler w’imyaka 56, inzobere mu bijyanye n’ikoranabuhanga utuye Morrisville, yaburiwe irengero ku ya 12 Ugushyingo nyuma yo kugongesha imodoka ye. Imfunguzo zari mu modoka kandi harimo amaraso make.

Inshuti, abagize umuryango hamwe n’abakozi bashinzwe ubutabazi bari basatse muri ako gace inshuro nyinshi, ariko basanga nta kimenyetso cya Wheeler. Aho impanuka yabereye yari nko ku bilometero bine uvuye iwe.

Kuwa gatandatu umwe, ubwo Wheeler yandikiye murumuna we nka saa kumi, avuga ko yataye terefone kandi ko akeneye ubufasha.

Ku cyumweru mu gitondo, abapolisi ba Morrisville bakoze igenzura maze basanga Wheeler mu cyumba cye. Iri shami ryatangaje ko uyu mugabo “yari maso, afite ubwenge kandi nta bigaragaza ko afite ibikomere bidasanzwe”.

Ubuyobozi bwavuze ko Wheeler yabwiye abapolisi ko yabuze ari gushakisha telefone ye kandi ko yari amaze igihe cyose ari mwishyamba ariyo ari gushaka.

 

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amayeri ateye ubwoba abacuruza caguwa i Kigali badukanye.

“Umunsi Umwe Nzagaruka” Jimmy Gatete Mwakunze Muri Benshi Atangaje Amakuru Meza!