Jimmy Gatete wakiniye ikipe y’umupira w’amaguru ndetse akaba n’umwe mubakinnye igikombe cya Africa yijeje abanyarwanda ko umunsi umwe azagaruka akagira icyo afasha umupira w’amaguru Ati “niyo nafasha ikipe yo mu muhanda”
Ubwo yaganiraga na Radio B&B FM Umwezi, Gatete yagize ati “Urabona umupira nawukuriyemo, narawukinnye, nubu urankurikirana. Ubu ntago nkiwurimo ariko hari ikintu numva kinsunika, gishaka kuwungaruramo, nibazako umunsi umwe nzawugarukamo, sinzaba umutoza byo, ariko ndumva nzawugarukamo kuko sinabura icyo mfasha, niyo yaba ikipe yo mu muhanda ndumva nzawugarukamo nkayifasha, ibyo nabibizeza”
