in

YEGOKOYEGOKO

Amayeri ateye ubwoba abacuruza caguwa i Kigali badukanye.

I Kigali hadutse amayeri ateye ubwoba aho abacuruzi ba caguwa basigaye basiga imyenda siragi igasa nkumukura ukayigura uziko ari mishyashya wayimesa igahita icuyuka.

Abaturage bo mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali bakunda kwambara imyenda ya caguwa baravuga ko babangamiwe n’abayicuruza babanje kuyisiga umuti w’inkweto n’amavuta y’ubuto mu rwego rwo kujijisha abaguzi babereka ko ari mishya.

Abaturage bemeza ko iyi ngeso ikunze kugaragara mu bakorera mu Isoko ry’Inkundamahoro riherereye mu Murenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge.

Bavuga ko ibi bibateza igihombo kuko hari ubwo bagura umwenda bazi ko ufite ibara ry’umukara bawumesa rimwe ugahita uhinduka.

Uwitwa Sibomana Thomas wo mu Murenge wa Kimisagara yagize ati “Njye hari igihe nayambaye ntashye ngiye koga nsanga umubiri wanjye wagiyeho ibibara ugira ngo nisize umuti w’ikaramu.”

Umucuruzi wa caguwa we yavuze ko aribwo buryo bwiza bwo kugirango iyo myenda ibaveho ,Ati “Ni bwa bunyamujyi bwo guhiga amafaranga, nyine uba waranguye nawe wabona ipantalo ifite umukara itagaragara neza isa nk’iyapfubye ukongera ukayitera ikirungo ukayirema bushya kugira ngo uyungukemo kuko nawe uba washoye ayawe.”

Iyo myenda yasizwe cirage n’amavuta ngo ikunze kugurishwa nijoro ahantu hari amatara ku buryo abayigura badapfa kurabukwa ko hari ibyo yasizwe.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ni akumiro: umunyeshuri w’umuhungu w’imyaka 17 yateye inda mwarimu we none bagiye gushyingiranwa.

Nyuma yo Kubura Ibyumweru 2, Umugabo Yatashye Avuga ko yari Mu Ishyamba Ashakisha Telefoni Ye