in

NdabikunzeNdabikunze

Nyuma yo gushinjwa ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina, R. Kelly ashobora kwiyahura.

Nyuma yaho ku tariki ya Tariki 27 Nzeri 2021 R. Kelly ahamwe n’ibyaha birimo gufata ku ngufu no gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato abakobwa bataruzuza imyaka 18 kugeza ubu acungishijwe ijisho nyuma yo gukeka ko yakwiyahura .

Aya makuru y’uko uyu muhanzi yaba ari gucungishwa ijisho kugira atiyahura yatangajwe n’umwuganira mu mategeko Steve Greenberg ubwo yabimenyeshaga umucamanza w’urukiko rwa Chicago Harry Leinenweber.

Nyuma yo gutangaza ibi uyu munyamategeko wa R Kelly yakomeje avuga ko abacungagereza baho afungiye batari kuruhuka kubera ko buri igihe iyo imfungwa ihamwe n’icyaha haba ahari amahirwe menshi yo kwiyahura kubera ibihano iba yahawe , ibi rero bakaba barabigize umuco mu rwego wo gukomeza kuyihumuriza .

Biteganyijwe ko itariki kw’itariki 4 Gicurasi 2022 aribwo umwanzuro kw’ifungwa rya R Kelly uzasomwa aho ashobora gukatirwa igifungo kiri hagati y’Imyaka 10 cyangwa gufungwa Burundu.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amarira y’umukobwa muto wari umurokore none yabaye indaya||ararize tugira agahinda(Video)

Uyu ni we muntu wenyine ku isi utapfa guhitanwa n’impanuka y’imodoka ||ibidasanzwe wamumenyaho (AMAFOTO)