in

NdababayeNdababaye NdabikunzeNdabikunze NDASETSENDASETSE

Amarira y’umukobwa muto wari umurokore none yabaye indaya||ararize tugira agahinda(Video)

Umukobwa ukomoka mu karere ka Musanze mu murenge wa Cyuve ahorana amarira n’agahinda gakomeye nyuma y’uko atewe inda inda ku myaka 18 y’amavuko bikamuviramo guta ishuri ndetse akayaboka inzira y’uburaya ashaka icyamutunga we n’umwana we.

Uyu mukobwa aganira na shene imwe yo kuri Youtube yavuze ko yatewe inda afite imyaka 18 y’amavuko, ubwo yigaga mu mwaka wa gatandatu wamashuri yisumbuye ayitewe n’umusore wari umusirikare.Yatangaje ko mbere yari umurokore ukunda Imana anasenga cyane ,akanahanura ariko nyuma yo kubyara byose byarahindutse,umugabo we yaje kumuta akimara kubyara ,ubuzima buramusharirira maze ayoboka inzira y’uburaya.Yavuze ko yagiye mu bihugu byinshi birimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Uganda ashakisha ubuzima ari nako asambana n’abagabo batari bake.Yakomeje kwitwa indaya ruharwa ku myaka ye ibintu bimushengura cyane akarira.

Avuga ko aterwa agahinda n’abamwita indaya ariko yakwibuka ko yabigiyemo ari ukubera ubuzima ikiniga kikamufata, avuga ko kuri ubu kubona amafaranga yo kurihira umwana we ishuri ari ingorabahizi ndetse ko ntakundi yayabona adacuruje umubiri we.Asaba abantu kuducira urubanza abandi kuko baba batazi impamvu umuntu ukora ibintu abandi babona nk’ibigayitse.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mu mafoto 10 meza: Nguyu umu Miss uri mu rukundo n’umunyarwenya Zabba Missedcall

Nyuma yo gushinjwa ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina, R. Kelly ashobora kwiyahura.