in

NdababayeNdababaye NdabikunzeNdabikunze NDASETSENDASETSE

Uyu ni we muntu wenyine ku isi utapfa guhitanwa n’impanuka y’imodoka ||ibidasanzwe wamumenyaho (AMAFOTO)

Umunsi ku munsi twumva abantu batandukanye bahitanwe n’impanuka yaba iz’imodoka, indege, cyangwa ikindi kintu gishobora guhitana abantu.Uwitwa Graham ni ikiremwa giteye nk’umuntu cyakozwe n’abahanga mu bya siyansi ,bakaba bari bagamije kwerekana ibisabwa ku mubiri w’umuntu kugirango abashe kuba yarokoka impanuka yimodoka uko yaba iteye kose.

Graham ni ikiremwa (robot) cyakozwe n’ikigo Transport Accident Commission (TAC) by’umwihariko abahanga barimo uwitwa patricia Piccinini ,Dr. David Logan na Christian Kenfield usanzwe ari inzobere mu bijyanye nimvune.Aba bihurije hamwe bakora ikiremwa kigamije kwereka isi ibikenewe ku mubiri wumuntu kugirango umuntu ajye agenda mu muhanda afite umutekano ndetse atikanga impanuka.

Aba bantu bakimara gushyira hanze iki kiremwa abantu benshi bahise bishima kuko bakekaga ko babonye umuti w’impanuka ariko kandi baje gusubiza amerwe mu isaho babo uburyo iki kiremwa giteye bishatse kuvuga kò kugirango ubashe kurokoka impanuka ugomba kuba uteye nk’iki kiremwa. Uburyo giteyemo nabwo buteye ubwoba ndetse benshi bakirukanka bakibonye.Bivuze ko umuntu uteye nkacyo ntawakongera kumwegera kuri iyi Si.Abantu bagaye ubu bushakashatsi bavuga ko nta gisubizo kirambye ku mpanuka cyabonetse.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Nyuma yo gushinjwa ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina, R. Kelly ashobora kwiyahura.

Ibyo Juno Kizigenza na Ariel Wayz baraye bakoreye mu birori bya The Kiss Summer Awards 2021 #KSA2021