in ,

Nyuma y’iminsi 14 afunze Karekezi olivier yarekuwe

• Karekezi wari umaze iminsi afunzwe yarekuwe
• Karekezi amaze iminsi 17 mu maboko y’ubugenzacyaha
• Karekezi yakekwagaho icyaha gikoreshejwe ikoranabuhanga n’itumanaho

Umutoza mukuru w’ikipe ya Rayon Sports Karekezi Olivier wari umaze iminsi mu maboko y’Ubugenzacyaha aho yakekwagaho ibyaha byakoreshejwe ikoranabuhanga n’itumanaho yamaze kurekurwa .


Uyu mutoza watawe muri yombi ni’ubugenzacyaha tariki ya 15 Ugushyingo 2017,aho yakekwagaho icyaha gikoreshejwe ikoranabuhanga n’itumanaho nkuko umuvugizi wa Polisi y’igihugu ACP Theos Badege yabitangarije itangazamakuru,yamaze kurekurwa n’urwego rwa polisi rushinzwe ubugenzacyaha.

Amakuru yagiye ajya hanze ni uko bivugwa ko Karekezi Olivier yari akurikiranyweho icyaha cyo kugambanira Amavubi ngo asezererwa na Ethiopia mu mikino yo gushaka itike ya CHAN 2018 kubera agapingane we n’abakinnyi bahagarariye u Rwanda mu mikino ya CAN 2004 bafitanye na Nzamwita Vincent De Gaulle wavuze ko Amavubi y’ubu akinisha umutima kurusha aya kera yari yiganjemo abanyamahanga.

Nkuko amakuru agera ku Umuryango abitangaza,uyu mugabo yamaze kurekurwa n’ubugenzacyaha gusa ntituramenya niba azakomeza gukurikiranwa cyangwa niba yarekuwe burundu.

Mu minsi ishize nibwo ubuyobozi bwa Rayon Sports bwari bwatangaje ko buri gushaka umutoza usimbura Karekezi cyane ko batari bazi ahazeze he kubera iminsi yari amaze mu maboko y’urwego rwa Polisi y’u Rwanda rushinzwe ubugenzacyaha aho havuzwe amazina3 arimo Goran Kopunovic,Jeannot Witakenge n’umunya Romania witwa Nedelcu Leonida Marian.


Karekezi amaze ibyumweru 2 mu maboko y’ubugenzacyaha dore ko yafashwe ku munsi w’urupfu rw’inshuti ye magara Ndikumana Hamad Katauti bakinannye mu Mavubi yerekeje muri CAN 2004 ndetse na nyuma y’aho. Mu minsi 17 yari amaze muri gereza ntabwo yigeze agezwa imbere y’Ubutabera ngo hamenyekane neza ibyaha ashinjwa.

Written by YEGOB HIT

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Diane wahoze ari umukunzi wa Platini yatanze ikimenyetso gishimangira ko yamucaga inyuma

Nyuma yo gukora amarobot asimbura abagore mu buriri akishimirwa na benshi ,ubu bamwe bararira