in

Nyuma y’icyumweru cy’ishavu n’agahinda , abakunzi ba Manchester United bongeye kwishimira ikipe yabo

Ikipe ya Manchester United yongeye guha ibyishimo abayikunda nyuma yo gutsibura ikipe ya Nottingham Forest ibitego bitatu ku busa ikabona n’itike ijya ku mukino wa nyuma w’ igikombe cya Carabao.
Manchester United itari yahiriwe n’icyumweru cyashize kuko yari yanganyije n’ikipe ya Crystal Palace igitego kimwe kuri kimwe ndetse inatsindwa na Arsenal ibitego bitatu kuri bibiri ku cyumweru.

Abasore ba Ten Hag bakomeje kwerekana ko hari icyo bazakora uyu mwaka

Mu ijoro ryakeye  Manchester United yari yagarutse mu kibuga gukina n’ikipe ya Nottingham Forest mu mukino wa ½ muri Carabao Cup.
United yatangiye neza umukino kuko ku munota wa 6 gusa Marcus Rashford utagisiba gutsinda yateretsemo igitego cya mbere ku mupira yarahawe na Casemiro, Rashford akiruka acenga uwo ahuye na we wese ubundi akaboneza mu ncundura.

Nottingham Forest yari yakiriye umukino yari yabanje mu kibuga  Hennessey; Aurier, Worrall, McKenna, Renan Lodi; Danilo, Freuler; Scarpa; Johnson, Gibbs-White na Surridge.
Nottingham Forest nk’ikipe yari yakiriye umukino nayo nyuma yo gutsindwa yagerageje kwishyura igitego maze ku munota wa 23 Surridge atsinda igitego ariko kirangwa ngo yari yaraririye.


Erik Ten Hag utoza  Manchester United yari yabanje mu kibuga abakinnyi nka De Gea; Wan-Bissaka, Lindelöf, Martínez, Malacia; Casemiro, Eriksen; Antony, Bruno Fernandes, Rashford na Weghorst.
Mbere y’uko igice cya mbere kirangira Wout Weghorst yatsinze igitego ku munota wa 45 ku mupira warutewe na Antony umuzamu yawukuramo , Weghorst agasobyamo agatsinda n’igitego cye cya mbere mu mwambaro wa Manchester United.

Wout Weghorst watsindaga igitego cye cya mbere muri Manchester United

Manchester United yaje gutsinda igitego cya gatatu ku munota wa 89 gitsinzwe na Bruno Fernandes ahawe umupira na Anthony Elanga wari winjiye mu kibuga asimbuye.
Manchester United iba igeze ku mukino wa nyuma wa Crabao Cup aho izacakirana na Newcastle United yatsinze ikipe ya Southampton Kuwa kabiri.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Intambara y’udukingirizo hagati y’umuhanzi Davis D na Alyn Sano

Wagira ngo ni muri American; Demarco yasesekaye i Kigali, yayitatse ubwiza tugirango siho ari kuvuga -AMAFOTO