in

Intambara y’udukingirizo hagati y’umuhanzi Davis D na Alyn Sano

Umuhanzikazi Alyn Sano yashyize hanze udukingirizo yise “Boobae”  dutangira kugereranwa n’utwo David D aheruka gutangaza ko yitegura gushyira hanze ,bituma uyu muhanzikazi asa nk’uwihenuye kuri David D avuga ko abantu batagakwiye kugereranya agakingirizo ke n’ibyo babonye byose.

Ibi bikaba byari biturutse k’umuntu wifashishije urubuga rwe rwa twitter  abaza abamukurikira  agakingirizo bahitamo kugura hagati y’aka Alyn Sano na Davis D igihe twose baba badusanze muri botike (boutique).

Alyn Sano yifashishije iki kibazo uyu muntu yarabajije ,yabanje kwisegura ko ntawe ashojeho intambara ariko kandi ko abantu batagereranya agakingirizo ke n’ibyo bishakiye byose.,yagize ati:” No Offense to anybody but c’mon guys ! ntabwo wagereranya Boo and bae,n’ibyo ubonye byose”

Kugeza ubu Davis D ntaragira icyo avuga kubyatangajwe n’uyu muhanzikazi .

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ikipe yo mu kiciro cya 2 yasinyishije umukinnyi wanyuze muri Primer league

Nyuma y’icyumweru cy’ishavu n’agahinda , abakunzi ba Manchester United bongeye kwishimira ikipe yabo