in

Ibyari ibyishimo bishobora kuba bigiye guhinduka amarira, Bijoux yasibye amafoto yose y’ubukwe arenzaho amagambo akomeye

Munezero Aline uzwi nka Bijoux yifashishije mu mashusho yagaragajemo ibiganza bibiri bifatanye byatumye atera urujijo abakunzi be.

Mu magambo yateye kwibaza yuzuye imitoma isigasiwe n’indirimbo “Urampagije” ya Nel Ngabo

Byatangiye asiba amafoto ndetse n’ibihe by’urwibutso yari afitanye na Lionel bashakanye nk’umugore n’umugabo, nyuma amakuru aza avuga ko aba bombi bashobora kuba baratandukanye n’ubwo ntawari wakagira icyo avuga.

Nyuma y’aho n’amafoto y’ubukwe bwabo yaje gusibwa ku buryo abantu bahise batangira gukeka ko baba baratandukanye nyuma yo gukora ubukwe bwabereye urugero abandi cyane ko bwari bwiganjemo Umuco nyarwanda.

Biracyari urujijo mu bantu hibazwa niba koko baba baratandukanye akaba ari gutera imitoma umukunzi we mushya cyangwa niba yaba ari gutera imitoma umugabo we Lionel baherutse gukora ubukwe. Impamvu bitera urujijro ni uko amafoto ye na Lionel, yose yasibwe.

Bijoux yanditse ati: ’’Kundana n’umuntu ukwiyumvamo, umuntu uha agaciro igihe cyawe ndetse no kukwitondera, ushyiramo imbaraga ngo abashe kukumenya, ukumva, ugutega amatwi ndetse akanagushyigikira. Umuntu ushimishwa no kumarana igihe nawe, umuntu utuma wumva uri udasanzwe kandi wishimiwe. Umuntu utuma wumva ukenewe kandi ukunzwe’’..

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ikikango i Manchester nyuma y’ibitero byagabwe na Real Madrid na Juventus bashaka gutwara inyenyeri y’amashitani atukura

Nyuma ya Nishimwe Blaize, undi mukinnyi Rayon Sports yagenderaho yatangiye kwigomeka