Nyuma ya Brenda, haje undi mugore witwa Jose wemeza ko yaryamanye na Yago Pon Dat nta gakingirizo bikaza kumuviramo gutwita.
Ku mbuga nkoranyambaga zigiye zitandukanye hakomeje gusakara amakuru ari gutangwa n’umugore witwa Jose uvuga ko atwitiye Yago.
Uyu mugore avuga ko yaryamanye na Yago nyuma y’uko uyu munyamakuru amuhaye inzoga nyinshi.
Nyuma y’ijoro baryamaniyeho, Jose yabyutse asaba Yago ko yamuha ibihumbi 5 byo kugura ikinini cyica inanga, gusa Yago yarayamwimye.
Uyu mugore aje nyuma y’undi witwa Brenda wavuze ko yabyaranye na Yago Pon Dat.