in

Nyanza: Umugore yakubise ifuni umugabo we

Mu karere ka Nyanza mu kagari ka Gacu haravugwa inkuru y’umugore wakubise ifuni umugabo we bapfa amafaraga yajyanye mu kabari.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Gacu, Faustin Manirafasha yatangarije ikinyamakuru Umuseke dukesha iyi nkuru ko Nyakwigendera Bigenimana Ignace yatangiye gushwana n’umugore we bari ahitwa i Mushirarungu bageze mu mudugudu wa Nyamiyaga aho basazwe batuye nabwo bongeye kurwana.

Gitifu akomeza agira ati “Bampamagaye bambwira ko Bigenimana yarembye ari kwa se wabo (Munyemana) mpageze nsanga ntabasha kuvuga, mu mazuru hari kuva amaraso avanze n’ubwoya dukora ubutabazi bw’ibanze bwo kumujyana ku bitaro bya Nyanza.”

Umugore ukekwaho gukubita ifuni umugabo we yatawe muri yombi na Munyemana Claude wazize ko atatangiye amakuru ku gihe.

 

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mu mitungo ya Diamond Platnumz hiyongereyemo inzoka

Hamenyekanye itariki ya nyayo FIFA izatangaza umwanzuro ku kirego cy’umutoza Adil Mohammed yarezemo APR FC ayishinja kumwirukana nabi