Umuhanzi Diamond Plantumz ukomoka muri Tanzania yatangaje ko kuri ubu yaguze inzoka zo korora.
Mu itangazo rye yashyize kuri Instagram, uyu muhanzi,yavuze ko gutunga inzoka nk’amatungo byahoze ari inzozi ze.
Uyu muhanzi yerekanye inzoka nk’inshuti ye nshyashya.Ku wa gatanu, yatangaje ati: “Nahoraga nifuza kugira inzoka yanjye nk’igikoko ..nishimiye
Yashyize ayo magambo kuri videwo ye yashyize hanze arimo akina n’iyo nzoka mu gihe hari abantu benshi bamukikije bareba uko akina n’iyo nzoka.Muri iyo videwo, Diamond yumvikanye avuga ko akunda inzoka kandi agaragaza ko yishimye kugira inshuti bazaguumana i muhira.
Yumvikanye kandi avuga ati: “Ndayijyana iyi nzoka mu rugo. Nkunda inzoka cyane.”