in

Nyamuneka irinde izi ndwara kuko ntizipfa kugaragaza ibimenyetso zitaragushegesha

Indwara nyinshi zikunze kugaragaza ibimenyetso mu mazo yazo ku buryo byoroha kuzivura, gusa hari indwara zimwe na zimwe zishobora kukwibasira ntizibe zagaragaza ikimenyetso na kimwe, uretse mu gihe zigeze kure.

Dore zimwe mu ndwara zikunze kwibasira abantu benshi, ariko ntizigaragaze ibimenyetso zikigufata,

1. Hypertension [Umuvuduko ukabije w’amaraso]

Kimwe cya kabiri cy’abantu bibasirwa n’umuvuduko ukabije w’amaraso, babimenya ari uko bagiye kwisuzumisha kwa muganga, ntibipfa koroha ko umenya ko wibasiwe n’iyi ndwara. Bimwe mu bimenyetso biyigaragaza nko kuribwa umutwe, cyangwa kumva utamerewe neza mu mubiri benshi barabyirengagiza bakabyitiranya n’utundi turwara tworoheje cyangwa kutamererwa neza muri rusange.

Uburyo bwiza ushobora kumenya ko urwaye hypertension ni ukwipimisha umuvuduko w’amaraso byibuze buri mezi 6.

2.Diyabete

Niba ufite ibiro bitajyanye n’uburebure bwawe, ukaba kandi ukunze kwirirwa wicaye , ni ngombwa kwisuzumisha indwara ya diyabete buri mwaka.

Isukari nyinshi mu maraso akenshi ntikunze kwerekana ibimenyetso iyo ikiza, ibimenyetso nko kumva uhorana inyota, guhorana inzara, gutakaza ibiro n’ibindi bibazo ku ruhu ntibikunze kugaragara iyo iyi ndwara ikigufata.

3.Kanseri y’ibihaha

Imwe muri kanseri zihitana benshi ku Isi, kanseri y’ibihaha akenshi ntiyerekana ikimenyetso na kimwe mu maza yayo.

Ikindi kandi, ni uko ibimenyetso bigaragara hashize igihe kinini cyane, kanseri yaramaze kwangiza ibihaha cyane. Akenshi ikunze kugaragaza ibimenyetso iyo itangiye gukwirakwira no mu bindi bice by’umubiri.

4.Indwara yo kubura umwuka mu gihe usinziriye

Abantu bakunze kugira ibibazo mu buhumekero, nko guhumekera mu kanwa cyangwa kugona cyane bari mu bibasirwa cyane n’iyi ndwara yo kubura umwuka usinziriye. Kubera ko akenshi uba utabizi (kuko uba usinziriye), biragoye kuba wabona ikimenyetso na kimwe.

90% by’abibasirwa n’iyi ndwara ntibapfa kwivuza, cyangwa se n’abaganga ntibamenye uko babavura neza, bityo uko igenda ikura ikaba yarushaho kukumerera nabi.

5.Indwara yibasira amaso yitwa ‘Glaucoma’

Glaucoma ni indwara yibasira amaso ikaba yatera ubuhumyi, iyi ndwara igaragazwa no kuzana amazi menshi mu maso imbere bitera imitsi y’amaso kugenda yangirika buhoro buhoro, kugeza bigeze ku buhumyi.

Umurwayi wayo ashobora kugaragaza rimwe na rimwe kutareba neza no kureba ibikezikezi by’igihe gito, hanyuma bikagenda, bikaba byatuma ukeka ko utarwaye.

Muri rusange, indwara zimwe na zimwe kandi zikomeye hari igihe mu maza yazo zitagaragaza ibimenyetso.

Niyo mpamvu ukangurirwa byibuze rimwe mu mwaka kwisuzumisha uburyo ubuzima bwawe bumeze, ndetse ukaba wanagura tumwe mu tumashini twagufasha gupima ubuzima bwawe nk’udupima umuvuduko w’amaraso cyangwa isukari mu maraso tuboneka muri farumasi hirya no hino.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Rurangiranwa akaba na myugariro ngenderwaho yambuwe igitambaro cyo kuba kapiteni mu Bwongereza

Ruhango – Kabagari: Humvikanye inkuru y’inshamugongo ku mugabo wagaragaye mu mugozi yiyahuye