in

Nyamara Gikundiro n’ikipe y’imana! Ikipe ya Rayon Sports ishobora kugira amahirwe atarigeze apfa kugirwa n’indi kipe ku isi muri ibi bihe

Nyamara Gikundiro n’ikipe y’imana! Ikipe ya Rayon Sports ishobora kugira amahirwe atarigeze apfa kugirwa n’indi kipe ku isi muri ibi bihe

Ikipe ya Rayon Sports nyuma y’amahirwe amaze iminsi ayigenda imbere, biravugwa ko ishobora kujya mu matsinda ntamukino n’umwe ikinnye w’amajonjora ya CAF Confederations Cup.

Tariki 13 nzeri 2033, nibwo ikipe ya Rayon Sports na Al Hilal Benghazi zemeranyije ko ntamukino n’umwe uzabera mu gihugu cya Libya ahubwo yose igakinirwa mu Rwanda kubw’inyungu z’amakipe yombi.

Nubwo byamaze kwemezwa ko iyi mikino yombi(ubanza ndetse n’uwo kwishyura) izabera hano mu Rwanda, biravugwa ko ikipe ya Al Hilal Benghazi ishobora kureka kuzaza gukina umukino n’umwe ahubwo ikemerera Rayon Sports gukomeza kubera iki kibazo kiri muri Libya gikomeje kubakoma mu nkokora, ndetse byabagora gutererana abaturage bakaza kwinira imikino.

Bigenze gutya ikipe ya Rayon Sports yaba yerekeje mu matsinda ntamukino ikinnye kubera ko yakuwe mu ijonjora rya mbere ry’ibanze nyuma yo guteranya amanota bagasanga ifite menshi muri iri rushanwa noneho mu ijonjora rya kabiri ikaba ishobora kudakina umukino n’umwe nikipe ya Al Hilal Benghazi.

Ku munsi w’ejo hashize ku cyumweru nibwo ikipe ya Rayon Sports yasesekaye hano mu Rwanda ije gukomeza kwitegura umukino ubanza uteganyijwe tariki 24 Nzeri 2023 ubanza wa CAF Confederations Cup w’ijonjora ra kabiri ry’ibanze.

 

 

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mu magambo akakaye uwahoze ari umunyamakuru wa Royal fm yapfobeje umunyamakuru wa RBA Jean Pierre Kagabo, avuga ko igihe yakoreye itangaza makuru yari inkorabusa nta mumaro yagize mu itangazamakuru

Habereye impanuka ikomeye aho bus yari itwaye abantu yagonganye n’ikamyo 20 bagahitamo bahasiga ubuzima rugikubita