Ku mbuga nkoranyambaga harimo gucicikana inkuru y’intambara umunyamakuru Samuel Baker Byansi yashoye kuri mugenzi we Jean Pierre Kagabo, avuga ko ntacyo yakoze muri uwo mwuga.
Jean Pierre Kagabo mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze, yishimira ko amaze imyaka 20 mu itangazamakuru, Byansi Baker yahise avuga ko ntacyo yakoze muri iyo myaka yose amaze, usibye icengezamatwara kandi ngo n’abakoresha imbuga nkoranyambaga nabo babishobora.
Ntiharamenyekana icyateye Samuel Baker Byansi kuvuga atyo.
Baker yakoze itangazamakuru kuri radio zitandukanye zirimo Royal Fm n’izindi mu gihe Kagabo ari umunyamakuru wa RBA.
