in

“Ntunze amamodoka” Shaddy Boo yamaze amatsiko abafana be ku bibazo bibaza nko ku buzima bwe, ku mashuri yize ndetse no ku bana be

Icyamamare ku mbuga nkoranyambaga Mbabazi Shadia uzwi nka Shaddy Boo yagiranye ikiganiro n’abamukurikira maze abamara amatsiko ku bibazo bifuza ku mumenyaho.

Muri iki kiganiro Shaddy Boo yavuze ko yize Imibare, Ubugenge n’Ubumenyi bw’isi bizwi nka MPG Kandi akaba apima metero 1.70 n’ibiro 73 n’ubwo yifuza kugira byibuze 68-69.

Ku bijyanye n’ubutunzi Shaddy Boo yabajijwe niba atunze imodoka, maze asubiza agira ati: “Yego ariko sintunze imodoka ntunze amamodoka.”

Yatangaje ko kandi kuba abana be atabakorera imbuga nkoranyambaga ari uburyo bwo kubaha uburenganzira ku buryo bifuza kuzabaho ndetse no ku barinda gusa ngo nibakura bazazijyaho.

Ku myaka ye 30 y’amavuko, Shaddy Boo yavuze ku bwiza bwe agira ati: “Imana yangize mwiza ariko na none naniyitaho, kugira nkomeze kurinda ubusugire bw’ubwiza bwanjye.”

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
nimabi
3 months ago

Thank you very much for sharing, I learned a lot from your article. Very cool. Thanks. nimabi

Umugore yafashwe agurisha abanyeshuri Chocolate (shokora) zirimo urumogi

Nyuma y’igitutu cy’abafana n’itangazamakuru, Rayon Sports igiye gukora amateka yo kujya ihemba miliyoni eshatu rutahizamu ngenderwaho mu Ikipe y’Igihugu gikomeye muri Afurika