Umugore witwa Tymetrica Cohns w’imyaka 45 wakoraga ku ishuri rya Jewel M.Summer High School riherereye Kentwood Louisiana ,muri Leta Zunze Ubumwe za America yafashwe agurisha abanyeshuri Chocolate zirimo urumogi.
Ikinyamakuru 97x kivuga ko uyu mugore ngo atari asanzwe akora akazi ko kugaburira abana kuri iri shuri ahubwo yari ashinzwe gushyira no gusubiza ibintu ku murongo , , cyakora ngo yaje kubonwa n’umwe mu banyeshuri ari kugenda agurisha Chocolate ntoya abanyeshuri zirimo urumogi.
Uyu mugore akaba yahise atabwa muri yombi aho akurikiranyweho icyaha cyo gukwirakwiza ibiyobyabwenge mu banyeshuri.
