in

Ntawukira asongwa! Rayon Sports ntishobora kurangiza umukino idatakaje umukinnyi kandi uyifasha

Ikipe ya Rayon Sports gusoza umukino idatakaje umukinnyi ni ikibazo, iyi kipe yongeye gutakaza Mitima Issac waraye abonye ikarita y’umuhondo.

Ku munsi wejo hashize Ikipe ya Rayon Sports yakinnye na Musanze FC iza kwitwara neza itahana intsinzi y’ibitego 4-1 bitsinzwe na Mitima Issac, Ngendahimana Eric, Essenu na Kimwe Musanze FC yitsinze.

Uyu wari umukino Ikipe ya Rayon Sports yaje ishaka gutsinda cyane bitewe nuko umutoza wayo Haringingo Francis yagombaga kuwutsindwa agahita atakaza umwanya muri iyi kipe ndetse n’abakinnyi bagombaga gutsinda kugirango bongere bagarurire ikizere abafana babo.

Byaje gutangira Ikipe ya Rayon Sports ibona igitego cya mbere gitsinzwe na Mitima Issac ku munota wa 13 ariko kiza kwishyurwa na Peter Agblevor nyuma y’iminota 5 gusa, igice cya mbere kiza kurangira Ikipe zombi zinganyije ubusa ku busa. Igice cya kabiri cya garutse Ikipe ya Rayon Sports yakaniye cyane ihita ibona ibitego 3 byose umukino urangira Ikipe itsinze ibitego 4-1.

Muri uyu mukino abakinnyi ba Rayon Sports wabonaga ko barimo kwitanga cyane ibintu bidasanzwe muri iyi kipe cyane cyane mu mikino 4 isoza igice cya mbere cya Shampiyona y’icyiciro cya mbere hano mu Rwanda. Mitima Issac ukina mu mutima w’ubwugarizi yaje kubona ikarita y’umuhondo igomba gutuma ku mukino Rayon Sports izakinamo na Mukura Victory Sport atazawugaragaramo.

Mitima Issac wujuje amakarita 3 y’umuhondo yatumye Ikipe ya Rayon Sports byemezwa ko itapfa kurangiza umukino idatakaje umukinnyi yaba itavunikishije hari uba yujuje amakarita y’umuhondo.

Ibi byahise bituma kugeza ubu Ikipe ya Rayon Sports isigaranye umukino umwe gusa ukina mu mutima w’ubwugarizi ariwe Ngendahimana Eric, bivuze ko iyi kipe ishobora kuzashaka umukinnyi ihengekerayo cyangwa Rwatubyaye Abdul akazaba ameze neza ku buryo yakoreshwa.

Umukino ikipe ya Rayon Sports izakina na Mukura Victory Sport uteganyijwe tariki ya 28 Mutarama 2023, ku isaha ya saa cyenda ubere kuri Sitade ya Huye aho ikipe ya Mukura VS ibarizwa.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umukinnyi uhetse Rayon Sports yujuje amakarita atatu y’umuhondo ntabwo azakina umukino wa Mukura

Videwo isekeje: Hirwa Ambassadeur yagaruye Joriji Baneti waciye ibintu mu bitabo by’abana yagarutse muburyo bw’amashusho