Myugariro wo hagati mu kibuga, Mitima Isaac yujuje amakarita atatu y’umuhondo ntabwo azakina umukino wa Mukura Victory Sports uzaba ku wa Gatandatu tariki 28 Mutarama 2023.
Iyi kipe ya Rayon Sports ifite ikibazo cy’imvune z’abakinnyi batandukanye barimo Mbirizi Eric, Tuyisenge Arsene na Ndizeye Samuel.
Ku rundi ruhande myugariro Rwatubyaye Abdul na Raphael Osaluwe Olise ukina hagati mu kibuga bari kugenda bakira imvune.
Rayon Sports iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 31 inganya na Kiyovu Sports na APR FC, mu gihe AS Kigali yicaye ku isonga n’amanota 33.
Ntamukinnyi twavuga uhetse rayonsport kuko nuwemeje KO batsinda ari uko yakinnye batsinze bine(4) Musanze atarimo wasanga yarabikoze ngo yemeze équipe agaseba. Equipe ni itsinda ntabwo ari umuntu ku giti cye!