in

Ntagikozwe ashobora gupfirayo! Umunyarwanda witwa Mugabo uri mu Budage ari gukorerwa ibikorwa bya Kinyamaswa arasaba ko yagarurwa iwabo mu Rwanda

Umunyarwanda witwa Mugabo uri mu Budage ari gukorerwa ibikorwa bya Kinyamaswa arasaba ko yagarurwa iwabo mu Rwanda.

Ku rubuga rwa X, hazamutse ikibazo cy’umunyarwanda uvuga ko ari gukorerwa ibikorwa bya Kinyamaswa.

Uyu uvuga ko ari Umunyarwanda akaba akoresha amazina ya CoolVAR24 kuri X, avuga ko ari gukorerwa ibikorwa bitari byiza.

Mu butumwa bwe buri kuri konti ye ku mu kwezi gushize, bugaruka ku bikorwa bitari byiza ari gukorerwayo.

Hari aho avuga ko abashinzwe umutekano bimusanze mu cyumba yabagamo nta gukomanga maze bakamukubita yagira ngo arahamagara ubutabazi bwaza bukamujugunya hanze y’inzu mu gihe cy’amasaha atatu.

Mu bindi ashyira yashyize hanze, harimo amashusho avuga ko bamukubise bakamumena umutwe kuko ngo bashaka kumwica.

Si ibyo gusa kandi avuga ko n’ibyangombwa bye batabyemera aho bamuhimbira ko ari ibihimbano bitari ibyanyabyo.

Asaba ko yasubizwa mu Rwanda ku ivuko kuko aho mu Budage adatekanye.

Ababonye ibye, batangiye gusaba inzego bireba kumuha ubufasha agataha mu Rwanda iwabo.

Inzego z’ubuyobozi z’u Rwanda n’Ubudage ntakintu baratangaza kuri iki kibazo.

https://twitter.com/CoolVAR24/status/1728854347617108019?t=rJxIdC__lHbDsuFRPNpZCw&s=19

https://twitter.com/CoolVAR24/status/1729483082158235873?t=rJxIdC__lHbDsuFRPNpZCw&s=19

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa yijeje abanyarwanda ko ikibazo cy’izamuka ry’ibiciro ku masoko kigiye kurangira

Mu Rwanda, Umusore w’imyaka 27 yagurije miliyoni imwe mugenzi we agiye gukora ubukwe none yabuze ubwishyu ari kumusaba kuza kuryamana ijoro rimwe n’uwo mugeni bigahwaniramo na miliyoni y’ideni