in

Noam Emeran wifuzwa mu Mavubi ahataniye igihembo n’abarimo Rashford na Sancho muri Manchester United

Noam Emeran , umukinnyi ufite amamoko mu Rwanda akaba akinira Manchester United, ahataniye igihembo cy’umukinnyi watsinze igitego cyiza muri Manchester United.

igitego Emeran yatsinze ku itariki 21 ukwa Kane mu mukino wa shampiyona y’abato , Manchester United yakinagamo na Brighton. Igitego yatsinze ku munota wa 22 cyatowe mu bitego 10 bizatorwamo igitego cyiza cy’ukwezi kwa Kane.

Jordan Sancho na Marcus Rashford bahanganiye igihembo na Emeran

Mu bindi bitego harimo igitego cya sott Mc Tominay, ibitego bya Marcud Rashford na Jadon Sancho batsinze ubwo banganyaga na Tottenham Hospurs ibitego bibiri kuri bibiri.

Ni ku nshuro ya kabiri muri uyu mwaka Emeran aza ku rutonde rw’ibitego byiza muri Manchester United , kuko no muri Mutarama yarimo ku gitego yatsinze Blackburn Rovers.

Noam Emeran ukomeje kwigaragaza muri Manchester United

Emeran w’ imyaka 20, yatsinze ibitego bitatu mu mikino cumi nine yakinnye muri Manchester United y’abatarengeje imyaka 21.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Kigali ubujura bwafashe indi ntera: Umusore yinjiranye umushoferi wari utwaye imodoka iri kugenda mu muhanda rwagati nta bwoba – VIDEWO

Bagabo mwigire kuri Tom Close amagambo meza mwabwira abagore banyu: Tom Close yateye imitoma y’umwaka umugore we Tricia wagize isabukuru y’amavuko(AMAFOTO)