in

Bagabo mwigire kuri Tom Close amagambo meza mwabwira abagore banyu: Tom Close yateye imitoma y’umwaka umugore we Tricia wagize isabukuru y’amavuko(AMAFOTO)

Bagabo mwigire kuri Tom Close amagambo meza mwabwira abagore banyu: Tom Close yateye imitoma y’umwaka umugore we Tricia wagize isabukuru y’amavuko(AMAFOTO)

Umuhanzi Tom Close yatomagije umugore we Tricia ku isabukuru y’amavuko amubwira amagambo yakuruye amarangamutima y’abafana.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga Tom Close yavuze ko Tricia yamubereye umufasha mwiza.

Ati”Isabukuru nziza Tricia Close, wambereye umufasha mwiza,ubera umubyeyi mwiza abana bacu,kandi utubera inshuti n’umujyanama mwiza”

Niyonshuti Ange Tricia usanzwe ari umufasha wa Dr Muyombo Thomas uzwi nka Tom Close uyu munsi ku wa gatatu tariki 03 Mata yizihije isabukuru y’amavuko y’imyaka 33.

Tom Close na Tricia bashyingiranywe mu Gushyingo 2013, bamaze kubyarana abana bane ariko bakaba bafite n’undi mwana w’uruhinja bakiriye umwaka ushize mu muryango wa wo bemera kumurera.

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Noam Emeran wifuzwa mu Mavubi ahataniye igihembo n’abarimo Rashford na Sancho muri Manchester United

“Ijoro ry’icuraburindi”: Ubuhamya bwa bamwe mu barokotse ibiza byahitanye abarenga 100 – AMAFOTO