in

Niba ushaka ko uwo mwashakanye cyangwa mukundana akubaha rekera kuvuga ibi bintu murikumwe ndetse urekere no kubikora

1. Jya wirinda guhora wibanda ku makosa y’uwo mwashakanye:  Nta muntu n’umwe utunganye,  kwibanda ku makosa y’uwo mwashakanye bishobora gutuma yumva nta mahoro afite . Ahubwo, jya wishimira imico myiza yabo n’ibyo bagezeho, kandi ujye ukemura ibibazo mu buryo budateza amakimbirane.

 

2. Ntukagire icyo uvuga ku mibanire yawe n’uwo mwigize gukundana : Ibyo bishobora gutuma uwo mwashakanye agira ishyari, rimwe na rimwe akumva ko mujya munagirana imishyikirano yahafi.

3. Nubwo kuganira n’uwo mwashakanye ku bibazo byawe bwite cyangwa iby’amafaranga ari byiza ndetse bishobora gutuma akugira inama, ariko ujye wirinda guhora muganira ku bibazo nk’ibyo.

4. Ntukabwire uwo mwashakanye ibyerekeye abandi : ushobora kubona umukobwa mwiza cyangwa umugabo mwiza cyangwa undi muntu wishimiye ariko singombwa kubibwira uwo mwashakanye ko wamwishimiye kuko ahita atangira kumva ko ntagaciro umuha.

5. Ujye wirinda kumubaza ku birebana n’ibyifuzo byo kuryamana n’undi muntu.

6. Ntukajye umuhitishamo hagati yawe cyangwa umuryango we, ibyo kenshi niyo yaba agukunda gute bituma akubahuka.

 

7. Kubahisha amabanga cyangwa kubeshya: ibi byangiza icyizere n’ubudahemuka, ubudahemuka n’icyizere nibyo bintu byambere bituma umuntu akubaha.

 

8. Nubwo guseka bishobora kuba bishimishije, ariko ujye wirinda kubwira uwo mwashakanye amagambo yo gusererezanya uzi ngo birasekeje.

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

“Ibyo ni nk’iby’abafana ba Rayon Sport bavuga ko batanze ijana yakwinjiza Miliyoni 400 ku kwezi”! Dore akayabo The Ben na Pamella bakinjiza 15% babakurikirana baramutse babatwerereye ibihumbi icumi

Ni we munyarwanda wa mbere uzaba atwaye Grammy Awards: Umuhanzi Bruce Melodie yiteguye kwibikaho Grammy Awards ikomoka muri Leta Zunze Ubumwe z’America