in

Ni we munyarwanda wa mbere uzaba atwaye Grammy Awards: Umuhanzi Bruce Melodie yiteguye kwibikaho Grammy Awards ikomoka muri Leta Zunze Ubumwe z’America

Ni we munyarwanda wa mbere uzaba atwaye Grammy Awards: Umuhanzi Bruce Melodie yiteguye kwibikaho Grammy Awards itangirwa muri Leta Zunze Ubumwe z’America.

Nyuma yo kwesa agahigo k’umuhanzi wa mbere mu Rwanda wegukanye Trace Award 2023, Bruce Melodie yihaye umuhigo wo kwegukana igihembo cya Grammy mu Rwanda.

Uyu muhanzi uri mu bagarukwaho kenshi mu myidagaduro mu Rwanda muri iki gihe, yifashishije urubuga rwa Threads atangariza abakunzi be ko umunsi umwe azazana igihembo cya Grammy mu rw’imisozi igihumbi.

Ni ubutumwa uyu muhanzi yanditse agira ati “Muzirikane amagambo yanjye, umunsi umwe nzazana Grammy mu rw’imisozi igihumbi.”

Ni ubutumwa bwakiriwe mu buryo butandukanye n’abakurikira ibikorwa by’imyidagaduro mu Rwanda, aho bamwe bamushimiye ku ntego nziza yihaye, basaba Imana kubimufashamo gusa hari n’abamusaba gukanguka bamufata nk’uri kurota.

Mu bitekerezo byatanzwe kuri ubu butumwa, Babou Alifahid yanditse agira ati “Cyane rwose kuko nabonye umaze kujya mu babihatanira (nominees).”

Djameel yagize ati “Ntiwumva se rata, wowe uranyubaka, ntugacike intege mugabo.”

Uyu muhanzi uherutse guhambwa igihembo cya Trace nk’umuhanzi wahize abandi mu Rwanda mu 2023 yatangaje ibi nyuma yo kudahirwa n’ibihembo bya ‘HiPipo Music Awards’ byatangiwe muri Uganda mu ijoro rya tariki 17 Ugushyingo 2023.

Kugeza ubu mu Rwanda nta muhanzi uregukana ibihembo cya Grammy byatangiye gutangwa mu myaka 64 ishize, gusa abarimo Deo Munyakazi na Somi Kakoma ni bamwe mu babihataniye mu myaka ya vuba.

Grammy Awards ihora mu nzozi za benshi mu buhanzi dore ko ifatwa na benshi nk’ibihembo by’icyubahiro kandi bikomeye mu bikorwa bya muzika ku Isi yose.

Mu rwego rwo kwagura ibi bihembo hari umushinga wo kubigeza ku Mugane wa Afurika hagategurwa ibitangirwa kuri uyu mugane ukomeje kwigarurira Isi ya muzika muri iki gihe binyuze mu njyana nka Afrobeats na Amapiano.

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Niba ushaka ko uwo mwashakanye cyangwa mukundana akubaha rekera kuvuga ibi bintu murikumwe ndetse urekere no kubikora

Ni ibizungerezi gusa! Amashusho agaragaza abakobwa bose bitabiriye ibirori byo gusezera ku bukumi bwa Pamella akomeje gutuma abasore benshi barambirwa n’amatariki y’ubukwe – videwo