in

Ngibi ibyo wakora bikagufasha kuzinukwa burundu uwaguhemukiye mu rukundo.

Abasore n’inkumi bajya bakunda ndetse ukaba wanamenya ko uwo ukunda atagukunda ariko kumwikuramo bikanga ugakomeza guhatiriza wizeye ko azagera aho akagukunda. Nyamara bishobora kuba ari uguta umwanya ukazasanga uri kwibabaza kurushaho.Urubuga Elcrema rukaba rutanga inama ku bintu wakora ukibagirwa burundu uwaguhemukiye mu rukundo.

1.Irinde ibintu byose bimukwibutsa

Hari ubwo ufata umwanzuro ukavuga ko utazongera kumuhamagara ariko wareba muri telefoni yawe ukabona nimero ye ukisanga wamuhamagaye. Bibaye byiza rero wajya usiba ibintu byose bishobora kumukwibutsa kuko bigira uruhare mu gutuma wumva warafashwe nawe kandi mu by’ukuri we atanagutekereza na gato.

Shaka ibikurangaza kandi bikunezeza. Shaka umwanya ujye utemberana n’inshuti ku buryo uri buze kubona umwanya wo kwishima, binakurinde kuza guheranwa n’ibitekerezo byibanda ku muntu utagukunda. Wareba filimi zagufasha gusohoka buri ibyo bihe, ugasoma ibitabo n’ibindi bintu bituma uhungenza intekerezo.

2.Wikomeza kwiremamo icyizere

Iyo ukunda umuntu nka gutyo usanga hari n’ubwo ukomeza kwiremamo icyizere wibwira ko azagera aho akagukunda. Icyo cyizere ni cyo kikubuza gukomeza urugendo rwawe ugatakaza umwanya wawe ushakisha ibyo wakora ngo agukunde.

Hari n’ababa bazi ko uwo bakunda agakundana n’undi bagatangira kubateranya bavuga nabi abakunzi babo kugira ngo bakunde babange nabo babone umwanya mu mutima wabo. Uko wiha icyizere rero bikubuza gutera intambwe ahubwo ugasanga utangiye gutekereza n’imigambi itari myiza.

3.Muhungire kure

Niba musanzwe mukunda kugira ahantu henshi muhurira, uba ugomba kwirinda ko mukomeza guhura. Niba umubonye ku mbuga nkoranyambaga wirinda kumwandikira kuko we aba yumva ko uri kumutesha umutwe. Rimwe na rimwe agufata nk’aho nta bwenge ugira, uri umuntu w’intumva.

4.Igirire impuhwe kandi wikunde

Hari bamwe usanga barinjiye mu rukundo ku buryo nawe yiyibagirwa ubwe. Bamwe banga kurya kuko batabona ibyo bifuza mu rukundo abandi bakigunga n’ibindi. Geregeza kwikunda kuko nta wundi muntu uzagukunda nk’uko wikunda. Kwikunda uzabifashwamo no kwiha agaciro, ukamenya ibyiza ufite, impano ufite n’ibindi bintu byagufasha kwigirira icyizere.

Kuba wakwisanga uri mu rukundo n’umuntu utagukunda rimwe na rimwe ushobora kuba yarakubeshye ko muri kumwe, birababaza ndetse bikagorana kubyikuramo, ariko icy’ingenzi ugomba kumenya ni uko ubuzima bukomeza. Haranira kubisohokamo ureke guta umwanya no kwiyangiza.

Niba ushaka umukunzi kanda kuri iyi link ukurikize ibisabwa:http://yegob.rw/dating

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Diamond Platnumz yatunguye benshi kubera ibintu bidasanzwe ashaka gukorera abana be bose.

Umukinnyi w’amafilime w’imyaka 53 yarushinganye n’umurinzi we.