in

Umukinnyi w’amafilime w’imyaka 53 yarushinganye n’umurinzi we.

Umunyamideli akaba n’umukinnyi wa filime w’Umunya-Canada Pamela Denise Anderson wimyaka 53 yamavuko yarushinze n’umusore witwa Dan Hayhurst wari usanzwe amurindira umutekano.

Pamela Anderson yakoze ubukwe ku nshuro ya gatanu ndetse niwe wemeje ko yarushinze n’umurindira umutekano. Uyu mukinnyi wa filime na Dan Hayhurst wamurindiraga umutekano barushinze ku wa 24 Ukuboza 2020, ku munsi wabanjirije Noheli.

Pamela Anderson yavuze ko yagiye mu rukundo n’uyu mugabo we mu bihe bya Guma mu rugo ubwo babaga bari kumwe iminsi irindwi kuri irindwi.

Ibirori by’ubu bukwe byabereye mu rugo rwa Pamela bwari bwitabiriwe n’abantu bake cyane.

Ngo impamvu bari batumiye abantu bake ni uko mu bihe bya Coronavirus bitemewe gukoranya imbaga. Pamela avuga ko imiryango yabahaye umugisha nk’uko n’inshuti zabo zabikoze.

Ni ku nshuro ya gatanu Pamela Anderson akora ubukwe ndetse muri Mutarama umwaka ushize yari yarushinze na Jon Peters.

Dan Hayhurst ashakanye na Pamela Anderson nyuma ya Tommy Lee, Kid Rock na Rick Salomon babanye ubugira kabiri.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ngibi ibyo wakora bikagufasha kuzinukwa burundu uwaguhemukiye mu rukundo.

Ibyabaye kuri uyu mugore waryamanye n’abagabo 130 bose ni agahomamunwa.