in

Ngibi ibintu bibi cyane ukwiriye kwirinda gukora mu gitondo ukibyuka|byakugiraho ingaruka utitonze.

Hari ibintu bimwe na bimwe dukora mu gitondo tukibyuka tukumva ko ntacyo bitwaye ariko bishobora gutuma umunsi wacu ugenda nabi.Muri iyi nkuru tugiye kubabwira ibintu ukwiye kwirinda gukora ako kanya ugikanguka.

1.Kwanga kunywa amazi mugitondo

Abantu benshi barabizi ko bisabwa ko banywa ikirahuri kimwe cy’amazi meza kandi asukuye buri gitondo. Gusa n’ababikora babikora bigoranye. Ikirahuri kimwe cyamazi unyoye munda ntakintu kirajyamo, ntikiringaniza gusa amazi mumubiri ndetse kinatuma amazi atembere neza, ahubwo kinatuma imyanda iri mumpyiko ibasha gusoka neza kuburyo buboneye.

2.Kuguma muburiri uri kuri SmartPhone

Hafi abantu bose ntibajya bashaka gushyira kure SmartPhones zabo, buri wese aba yumva yayiyegereza buri gihe. Usanga twirirwana nazo umunsi wowe, ndetse tukazishyira no mumashuka nijoro. Ni byiza ko igihe igiye kuryama Telefone uyishyira muri Airplane mode. Ibi bizatuma itagukangura kubera Notifications zitandukanye. Mu gitondo tugikanguka ako kanya, dufungura amaso icyambere dukora ari ukureba muri Telefone tureba Message batwoherereje cyane kuri Social Networks harimo nko kuri Whatsapp, facebook, instagram ndetse na Emails. Gusa iki ni igitekerezo kibi. Ni byiza kubyuka wumva utuje ndetse utekanye. Nibyiza ko mugihe ukangutse utagomba gukora kuri Telefone yawe mbere y’iminota 30. Ibi bizatuma usinzira neza nijoro kandi bigufashe gutangira imirimo y’umunsi neza kandi n’ingufu nyinshi.

3.Gusasa ako kanya ukimara Kubyuka

Tutitaye ko kuva tukiri bato batwigishije ko uba ugomba gusasa uburiri ako kanya ukimara kubyuka, ntabwo mugomba kubikora. Abahanga mubumenyi bemeje ko haba hari imyanda mito mito igera kuri ½ cya miliyoni mu buriri bwacu. Iyo ushashe uburiri ukibyuka, ntabwo bituma umwuka n’ubukonje bidakenewe biva mumashuka. Ibi rero biteza GreenHouse effects, ariko gukora imyuka ihumanya muburiri. Ubwo rero kugira wirinde iyi myanda ikorwa igihe uhise usasa, ugomba kureka ibyo warayeho bitatanije nuko ugakingura idirishya nko mugihe cy’iminota 30 umwaka mwiza wo hanze ukinjira munzu. Huuuu Ubu noneho umenye uburyo bwiza n’impamvu usanga uburiri bw’aba celebataires buba budashashe. Nuko baba bakurikiye bakamenya ibikwiye. Nibwo ushobora kuryama ahantu heza kandi hakurinda indwara nyinshi zuruhu.

4.Kunywa kawa mugitondo

Abantu benshi banywa ikawa nk’uburyo bwo kongera imbaraga mumubiri. Mu gitondo, umubiri uba ufite stress kandi kawa iba yifitemo Cortisol yongerera umbiri stress. Umuco wo kunywa kawa mu gitondo, uzatuma uba umunebwe ndetse umubiri wiyumvemo ubwoba. Iki kinyobwa giteza ibibazo iyo ugifashe mugihe mugifu ntakintu kirajyamo. Ubwo rero, mumasaha 3 ukimara kubyuka byaba byiza uretse kunywa ikawa.

5.Kwanga gufata Breakfast

Abantu benshi bakunze kuryamira, nyuma bakabyuka vuba vuba batinze, nuko bagatekera ibintu byose bahita bajya kukazi cyangwa mumirimo itandukanye bigatuma badafata ibyo kurya bya mugitondo, bakaza kurya bwakeye ngo mugitondo bumvaga badashonje. Ese kuki batatakaza igihe mugitondo barya? Ibi ni ukwibeshya cyane, mumasaha 2 ya mugitondo ukimara gukanguka, ni ngombwa gufata ibyo kurya kandi bifite ingufu cyane. Si ngombwa ko wumva ushonje kugira ufate Breakfast ihagije mu gitondo. Impamvu uba ugomba kurya nuko umubiri uba wakoresheje ½ cya Calories. Calories ni ingufu dukura mubyo tuba twariye. Mugihe utariye ngo ubone ingufu zihagije, umubiri wawe ntushobora kubona uburyo bwiza bwo gukoresha ibice by’imbere mumubiri wawe ndetse no gutuma ubushyuhe mumubiri wawe buguma kukigero kiringaniye. Ibi bikaba cyane mukugira imirimo uri buze gukora kumunsi uze kuyikorana ibakwe ndetse n’ingufu zihagije.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Uyu musore yakoze agashya ajya guterera ivi inkumi yitwaje impeta eshanu zose.

Wa musore ufite ubumuga bw’ubugufi bukabije ukundana n’umukobwa w’ibiro 100 ari mu mazi abira.