in

Wa musore ufite ubumuga bw’ubugufi bukabije ukundana n’umukobwa w’ibiro 100 ari mu mazi abira.

Uyu musore w’umuhanzi ukomoka muri Gambia ufite ubumuga bw’ubugufi bukabije akomeje kwibasirwa n’abatari bake nyuma yo kumenya ko atateye inda inkumi y’ibiro ijana byavugwaga ko atwite inda ye.

Mu minsi ishize nibwo uyu Eudoxie Yao yatangarije kuri Facebook ko atwite inda y’uyu muhanzi ufite ubumuga bituma benshi bacika ururondogoro ariko aba bafana batunguwe nuko iyi nda atigeze ayigira.

Amagambo yo gutuka uyu muhanzi yabaye menshi ku mbuga nkoranyambaga ze bituma afata umwanya wo kubasubiza.Grand P yavuze ko afite ubushobozi bwo kubyara ariko atiteguye kubyarana n’uyu mukunzi we batarashyingiranwa.

Aba bombi ntibigeze batangaza igihe bazashingira urugo gusa uyu muhanzi yavuze ko ibyo umukunzi we yatangaje ari ikinyoma cyo ku itariki yo kubeshya.

Bwana Moussa Sandiana Kaba ni umugabo uzwi nka Grand P afite imiterere idasanzwe, apima ibiro 25, igitangaje cyane ni urukundo rwe n’umukobwa ufite ikibuno kidasanzwe upima ibiro birenga ijana.

Grand P afite ubugufi budasanzwe kandi isura ye ikaba imugaragaza nk’umuntu ushaje nubwo akiri muto aho bivugwa ko yahuye n’uburwayi bwitwa Progeria, butuma umuntu agaragara nk’uwagwingiye, imisatsi ye igapfuka,akagira umutwe mutoa, urwasaya ruto, izuru ryiziritse, kandi uruhu rwe rukamugaragaza ko ashaje.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ngibi ibintu bibi cyane ukwiriye kwirinda gukora mu gitondo ukibyuka|byakugiraho ingaruka utitonze.

Mu mafoto:Irebere ubwiza bw’ikiraro gikozwe mu birahuri|benshi cyabateye ubwoba.