in

Uyu musore yakoze agashya ajya guterera ivi inkumi yitwaje impeta eshanu zose.

Guterera ivi umukobwa akamusaba kukubera umugore ni igikorwa gisanzwe ndetse kimaze kwamamara hirya no hino ku isi gusa uyu musore wo muri US yakoze agashya ajya gutera ivi yitwaje impeta 5 zose.

Mu kiganiro yagiranye na NBC News, uyu mukobwa wambitswe impeta witwa Brittney Miller,yavuze ko umukunzi we yatumye yizera ko bazasohokana bagiye gusangira pasika atari yiteze ko aza kumwambika impeta.

Icyakora uyu mukunzi we witwa William Hunn yamujyanye ku kibuga cy’indege yakodesheje indege ya kajugujugu ayiparika ku gisenge cy’inzu aba ariho amwambika impeta,bitegeye umujyi.

Ubwo aba bombi bari imbere y’iyi ndege,inshuti zabo zahise zihagera.Uyu mukobwa yabwiye kiriya kinyamakuru ati “Ubwo nabonaga abo bose ku gisenge,umutima wanjye warahagurutse.Nahise ntekereza nti “Ooh bigeye kuba,bigeye kuba.”

Uyu mukobwa yahise abona uyu mukunzi we akuyemo impeta 5 niko kumubwira ati “Namenye icyo urukundo aricyo duhuye.Wamfashije kumva ko ntabaho ntagufite.Ndashaka kumarana igihe nsigaje ku isi nawe.”

Uyu musore ngo yamubwiye ati “Wafata izi mpeta zose cyangwa uhitemo imwe.”Uyu mukobwa yahisemo impeta arayimwambika hakurikiraho ikirori kidasanzwe.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umukobwa yagiye mu muhanda yambaye imyenda ipfumaguye ashaka kwemeza abamureba |ibyo yahaboneye ni akumiro.

Ngibi ibintu bibi cyane ukwiriye kwirinda gukora mu gitondo ukibyuka|byakugiraho ingaruka utitonze.