in

Ndi umukobwa wuzuye utuye i Nyamasheke ariko siho mvuka; Yollo The Queen yahishuye ibanga akoresha mu bushabitsi bwe

Yolo The Queen umwe mu bakobwa bafite ikimero gikurura benshi ku mbuga nkoranyambaga yahishuye amwe mu mabanga yateraga amatsiko abarenga ibihumbi 249 bimukurikira.

Abinyujije mu kiganiro Mbaza-Nkusubize yagiranye n’abamukurikira uyu mukobwa yahishuye ko atari umunyarwanda nkuko benshi babikekaga ahubwo ko ari umurundi wuzuye kandi ko atuye mu Karere ka Nyamasheke gaherereye mu Burengerezuba bw’u Rwanda.

Uretse kuba atuye i Nyamasheke Yolo The Queen yanahishuye ko ari umuhanga mu bucuruzi bwo kuri murandasi akaba ariyo soko avomamo ubutunzi afashisha ababaye nkuko akunze kubimurikira abamukurikira ku rubuga rwa Instagram.

Uyu mukobwa kandi yavuze ko afite amatsiko menshi yo kuzabaza Imana nibahura imvano y’ishyari avuga ko yabonye ku banyarwanda kandi ko impamvu atarashaka umugabo aruko nawe yiyumva nkawe bigatuma batabana mu nzu ari babiri.

Uretse kuba umusilamukazi Yolo the Queen yavuze ko atazigera yibagirwa uburyo hari icyamamare cyamwigezeho inshuti kuri Facebook akibeshya ko bagiye gukundana kandi yarashakaga kumushuka ngo agurishe Televiziyo y’iwabo akamuguriramo mudasobwa igendanwa [Laptop] kugira ngo atangire umwuga wo kuvanga imiziki [Dj].

Yolo the Queen wagiranye ikiganiro kirekire n’abamukurikira yongeye kwemeza ko umuhanzi mwiza wamutwaye umutima ari umuraperi Drake wo muri Canada bizwi ko basanzwe ari inshuti kandi ko mu bahanzi nyarwanda akunda umuraperi Ish Kevin ndetse hari abamukurikira bahishuye ko bamuzi akiri umufana w’umutima wa The The Ben umaze iminsi atembere isi n’umukunzi we Uwicyeza Pamella.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umutoza wa Mukura Victory Sports yavuze imyato umukinnyi wa APR FC yemeza ko ari uwa mbere muri shampiyona y’u Rwanda

Banyurwa manuma! Ab’ i Manchester bongeye gutera imijugujugu abakinnyi bari bamaze igihe babafasha