in

Banyurwa manuma! Ab’ i Manchester bongeye gutera imijugujugu abakinnyi bari bamaze igihe babafasha

Abafana b’ ikipe ya Manchester United batangiye gutera imijugujugu abakinnyi bayo nyuma yo gutsindwa na Arsenal kandi abo bakinnyi bari bamaze igihe ari inkingi za mwamba.

Igitego cyatumye abafana ba Manchester United barara nabi

Mu mukino waraye uhuje ikipe ya Arsenal na Manchester United ukarangira ikipe ya Arsenal itsinze United ibitego bitatu kuri bibiri. Ibitego bya Manchester United byari byatsinzwe na Marcus Rashford ndetse na Lisandor Martinez mu gihe ikipe ya Arsenal yatsindiwe na Bukayo Saka na Eddy Nketiah watsinze ibitego bibiri.
David de Gea na Auron Wan Bissaka bashinjwa umusaruro nkene mu mukino wa Arsenal

Nyuma y’uyu mukino abafana ba Manchester United bibasiye abakinnyi babo harimo David de Gea bashinja kwitwara nabi mu mukino wejo kandi yaramaze igihe abarokora.
Undi abafana ba Manchester United bibasiye ni Aaron Wan Bissaka bavuga ko yaramutse nabi ahanini bagendeye ku gitego cya mbere Arsenal yatsinze aho Nketiah yasimbutse agatanga umupira Bissaka kandi ariwe barikumwe.
Gutsindwa kwa Manchester United byatumye ihita isubira ku mwanya wa kane ibintu bikomeza gutuma intambara ya Big 4 ikomera.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ndi umukobwa wuzuye utuye i Nyamasheke ariko siho mvuka; Yollo The Queen yahishuye ibanga akoresha mu bushabitsi bwe

Papa wa Nishimwe Blaise atangaje indwara uyu musore afite ikomeje gutuma adakinira ikipe ya Rayon Sports