in

Ndagukumbuye rwose kandi ndagukeye ubu- Kim Kardashian yerekanye intimba yatewe no kuba Papa we yarapfuye akamusiga akimukeneye 

Binyuze kurubuga rwa Instagram, yangije abamukurikira ubutumwa yibuka Se wari kuba yujuje imyaka 79. Yagize ati “Isabukuru nziza y’amavuko Papa, igihe kiri hafi kugera aho ngomba kukwibuka igihe kirekire kurusha icyo nakumenye.”

Muri ubu butumwa yakurikije amafoto ye ya kera ari kumwe na Se, yagize ati “Hashize imyaka 20 twizihije bwa nyuma isabukuru yawe y’amavuko hano ku Isi, gusa nzabyakira kubera ko nari mfite Papa mwiza ku Isi yose, kandi mfite amahirwe yo kuba twaramaranye imyaka 22.”

Mu magambo asoza ubu butumwa, Kim w’imyaka 41 kuri ubu yagize ati “Ndagukumbuye rwose kandi ndagukeneye ubu, mbabarira uzansure mu nzozi, Ndagukunda cyane, isabukuru nziza y’imyaka 79! ”

Robert Kardashian Sr. ni umubyei wa Kourtney, Kim, Khloe na Rob Kardashian, yabyaranye n’uwahoze ari umugore we Kris Jenner. Uyu mubyeyi wa Kim Kardashian yapfuye muri Nzeri 2003 afite imyaka 59, nyuma yo kurwara igihe gito kanseri yo mu nda.

 

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Bruce melodie yatumye abantu bahagarika ibikorwa byabo ku mbuga nkoranyambaga bamwerekezaho amaso -AMAFOTO

Umunyezamu w’ikipe y’igihugu ya Sudan y’Epfo y’abatarengeje 20, imyaka ye ikomeje gushidikanwaho – AMAFOTO