in

Musore niba ufite imwe muri iyi myitwarire umenye ko kubona umugore bizakugora

Musore mu  rukundo hari ibintu bimwe na bimwe abakundana bihanganira hakaba na bimwe bibabera ingutu ndetse bigatuma umuntu ufite imico nkiyo ashobora kubura umugore burundu kubera gukundana n’abakobwa bakagenda bamenya imico ye nk’iyo idahwitse.

Uru ni urutonde rwa bimwe mu bintu byatuma umukobwa azinukwa umusore burundu , musore nawe ukaba ugomba kubyirinda kugira ngo ugire urukundo ruhamye.

1.Urabeshya bya karande

Mu buzima kubeshya nta muntu utabyanga , ku bari n’abategarugori ho ni akarusho kuko iyo umubeshye kabiri agenda akuzinukwa mpaka umuvuye mu mutima burundu, rero abasore bumva bifuza kubaka ingo zikomeye kandi zifite ejo heza bagomba kwitondera iki kintu kuko gishobora gutuma bashobora kubura abagore kubera kubeshya bya buri gihe.

2.Wica amasezerano 

Iki nacyo kijya gusa no kubeshya gusa hano turareba cyane ibintu uba wumvikanye n’umukunzi [ibyo uba wamusezeranije] gusa bikaza kurangira nta na kimwe ukoze, iyo umukobwa umubwiye ko uramukorera ikintu kabiri cyangwa gatatu ahita akugira nayubu ndetse akaba yakuzinukwa. Ibi iyo uri umusore ukabikora kenshi abakobwa bose barakumenya bikaba byakuviramo kuzabura umugore cyangwa kumubona bikakugora.

3.Umusore utagaguza

Ikindi kintu abakobwa banga ni ukubona umusore utagaguza amafaranga mu bintu bimwe na bimwe bidafite inyungu . Ibi bishobora gutuma ugenda utandukana n’abakobwa ndetse kugira urukundo ruhamye bikazakugora.

4. Ntiwumva ko ujya ukosa

Mu gihe uhora wumva ibintu byose ukora uba uri mu kuri nta na rimwe uzigera ugira urukundo ruhamye ndetse abakobwa benshi bazagenda bakwanga ku buryo kubona umukunzi uhamye mu gihe utari wareka uwo muco bizakugora.

5.Ntuha agaciro ibyiyumviro by’umukobwa mukundana

Buri gihe iyo uri kumwe n’umukobwa mukundana ntiwumva amarangamutima ye ahubwo uhora umushihura mu byukuri nta munezero w’urukundo arabona muri wowe , ibi bizatuma utandukana n’abakobwa benshi ndetse bibe imvano yo kutagira urukundo ruhamye.

6.Wumva wakwigwizaho imitungo gusa

Umwanya munini uwumara urimo gushaka amafaranga  , niba mu masaha 24 ndetse n’iminsi 7 igize icyumweru utakwigomwa amasaha make ngo uganirize umukunzi wawe bizakugora kugira urukundo ruhamye.

7.Wabaswe n’inzoga

Burya abakobwa banga kubi abahungu banywa inzoga bakarenza urugero by’umwihariko buriya abakobwa ntago bakunda abasore banywa itabi iryo ariryo ryose mu gihe ufite iyi myitwqarire gushinga urugo bizakubera ingorabahizi.

8.Ntujya uha umwanya wa mbere umukobwa ukunda

Uhora wumva umukobwa mukundana yaza ku mwanya wa nyuma mu bintu byose ukora , ibi bizatuma uhora utandukana n’abakobwa mukundana ndetse no kubona uwo mwashakana bibe ikibazo gikomeye.

9.Uhorana impamvu zidashira

Guhorana impamvu zidashira bituma nta mukobwa n’umwe ukwisanzuraho, ibi bizatuma nta mukobwa mumarana kabiri ndetse ujye utandukana n’abakobwa kenshi mu buzima .

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Reba impamvu ukwiriye gukundana n’umukobwa wabyariye iwabo

Young Grace ati :”Umusore wanteye inda naramuhuzwe niyo yagira ate ntitwasubirana”