urukundo
Reba impamvu ukwiriye gukundana n’umukobwa wabyariye iwabo

Abenshi mu bakobwa bakunze kubyarira iwabo rimwe na rimwe bikaba bibatunguye , abasore bamwe baba bumva kuba bakundana n’umukobwa wabyariye iwabo ari igisebo ariko tugiye kurebera hamwe ibyiza byo gukundana nawe ndetse no gushingana urugo nawe.
Kubera gutangira inshingano zo kurera umwana akamukuza akiri umukobwa nta mugabo afite, umukobwa nk’uyu ntago uba ugomba kumwitesha mu gihe yagukunze urukundo rw’ukuri kuko hari byinshi by’umwihariko aba arusha abatarabyara.
1.aba azi icyo bashaka
Abakobwa nk’aba baba ari ari beza cyane kubera ko baba bazi byinshi , ubuzima bw’umunezero baba barabubayemo ndetse n’ubwumubabaro. Nta mikino mu rukundo kuko baba badakeneye kongera kubyararira mu rugo rw’ababyeyi ahubwo baba bumva bakeneye gushinga ingo zabo zikomeye. Iyo umukobwa nk’uyu rero ahuye n’umusore ufite gahunda nta kabuza aramukundwakaza ndetse akanashinga urugo rugakomera.
2.Yumva vuba
Umukobwa nk’uyu wabyariye iwabo aba afite ubushobozi bwo kumva no guhita atekereza cyane ku kibazo kiri mu rugo, cyane ibyerekeye amafaranga abyumva vuba iyo umusobanuriye uko bimeze ahita abisobanukirwa kandi akaba yagufasha gufata imyanzuro imwe n’imwe ikomeye kubera ko aba yarafungutse mu bwonko.
3.Akwitaho kandi akagufasha muri byose
Umukobwa wabyariye iwabo aba azi ukuntu ibikomere byo kutitabwaho biryana rero ntago areka umugabo we ngo abe yababara cyangwa se agire ubuzima bwo kwigunga ahubwo buri gihe ahora amuhozaho ijisho ngo arebe ko nta kibazo afite mu buzima. Ibi bituma urukundo rukomera ku rwego rwo hejuru ndetse bikongera icyizere mu rugo. Musore n’ubona umukobwa nk’uyu ntuzamwirengeshwe.
4.Kuriwe nta mwanya wo gupfa ubusa
Umukobwa wabyariye iwabo aba afite intumbero ndetse aba yumva nta mwanya na muto yapfusha ubusa , ibi bituma iterambere ry’urugo ryihuta ku buryo bwihariye. N’ubona umukobwa nk’uyu ntuzamwiteshe kandi uzirinde cyane amabwire n’ibyo abantu baba batekereza ahubwo uzibande cyane ku rugendo rw’ejo hazaza mu buzima , n’aba agukunda by’ukuri ntuzazuyaze uzamuhe umutima wawe wose kandi uzirinde kumubabaza kuko akenshi ibikomere bimwe na bimwe yatewe no kuba yarabyariye iwabo biba bikiri mu mutima we.
-
Imyidagaduro14 hours ago
Umugore wa Alpha Rwirangira yerekanye ingano y’urukundo akunda umugabo we n’umwana we w’imfura
-
Imyidagaduro23 hours ago
Marina yavuze ku rukundo rwe na Nizzo Kaboss
-
Imyidagaduro18 hours ago
Miss Grace Bahati yahishuye impamvu yatandukanye na K8 Kavuyo anavuga icyo akundira umukunzi we mushya.
-
Imyidagaduro21 hours ago
Gafotozi Plaisir Muzogeye yerekanye urukundo we n’umuryango we bakunda umwana wabo muto banamwifuriza isabukuru nziza y’amavuko
-
Imyidagaduro22 hours ago
Umuhanzikazi nyarwanda Azina wakoranye indirimbo na Christopher agiye kurushingana n’umukunzi we (AMAFOTO+VIDEO)
-
Hanze16 hours ago
Umukobwa w’ikizungerezi ufite amabere atangarirwa na benshi yiyamye abamwibasira bamushinja kuyabagisha(AMAFOTO)
-
Imyidagaduro12 hours ago
Chris Hat waririmbye « niko yaje » yerekanye inzu y’akataraboneka asigaye abamo anavuga uko Shaddyboo yatangariye ubuhanga bwe (VIDEO)
-
Izindi nkuru15 hours ago
Dore inyamaswa zidasanzwe zaciye agahigo ko kwandikwa mu gitabo cya Guinness records(AMAFOTO)