in

Musore/mugabo, tandukana burundu n’umukobwa ufite iyi mico niba udashaka kuzicuza.

Hari imico imwe n’imwe umukobwa mukundana ashobora kuba afite ,ikaba ari ibimenyetso bikuburira ko atazavamo umugore muzima,ushobotse muzabana akaramata nkuko Elcrema, uruba rwandika ku mibanire rubitangaza.

Tugiye kurebera hamwe ibimenyetso byakugaragariza ko umukobwa mukundana azavamo umugore mubi uhite utandukana na we mu maguru mashya.

1.Ntajya yemera amakosa

Mu buzima nta muntu udakosa. Kwemera ikosa igihe hari aho wakosheje ndete ukabisabira imbabazi ntibigabanya icyubahiro wari ufite,ntibikuraho ubwiza n’uburanga wari usanganywe,..Niba rero iyo agukoshereje atajya yemera amakosa ye ,ahubwo akakurusha uburakari,ntutegereze ko bizahinduka nimubana.

2.Nta ntego agira mu buzima

Ubusanzwe umusore wese aba yifuza gushaka umugore ufite intego runaka kandi nibura uzamufasha kugera ku ntambwe ifatika mu gihe kizaza. Ikizakubwira ko umukobwa mukundana azavamo umugore mubi ni uko mu mutwe we nta kintu apangira ahazaza. Kuri we iyo bwakeye biba ari ibyo kandi ahanini mwene aba bakobwa baba bategereje kuzarambiriza ku mugabo. Inshingano zose akaziguharira.

3.Aragutegeka

Nubwo mutarabana ariko aba ashaka ko ukora ibyo ashaka,ujya aho yumva yifuza,kukuyobora mu biganiro mugirana..ko ukora ibyo we yumva bimunyuze.Ko bitangiye kare, ubwo nimugera mu rwanyu bizagenda bite?Ko abashakanye babanira kuzuzanya no kujya inama,mugakora ibibafitiye inyungu,nta kwikunda kubayeho,bizacura iki nimugera mu rugo? Ntazakwitegekera ukabura ayo ucira nayo umira?

4.Iyo bigukomeranye uramubura

Umukobwa mukundana,iyo ibihe bikubanye bibi ntimuba muri kumwe. Mu buzima ntabwo ibintu bihora bigenda uko ubyifuza. Hari igihe ibibazo bikubana byinshi,ukabura epfo na ruguru. Iyo ubukungu bwifashe nabi,umukobwa mwiza mukundana ntimuba mukivuga rumwe. Iyo umaze kubyigobotoramo ,ukagira intambwe utera runaka, aho muba bamwe. Urukundo akaruguhundagazaho. Ese ko ibihe biha ibindi, nimugera mu rugo rwanyu ,ibintu bigahinduka ,muzabasha kumvikana? Ni ukuvuga ko afite icyo agukurikiyeho kitari urukundo.

5.Aguca inyuma

Umukobwa se uguca inyuma mukiri n’ingaragu nimugera mu rwanyu nibwo iyo ngeso azayicikaho? Yego uba ubona utamuhara cyane urebeye ku bwiza bwe ndetse ukibwira ko uzamuhindura ariko iki ni ikimenyetso cyuko ushobora kuzabaho ubabaye mu rugo rwawe kubera umugore w’umushurashuzi. Ubwiza sibwo bwubaka urugo. Hari benshi babugendeyeho birengagiza ingeso kuri ubu bakaba bicuza.

6.Mu buriri ntimuhuza

Ubusanzwe umusore n’inkumi bemerwa gukora imibonano mpuzabitsina nyuma y’uko bamaze kubihererwa uburenganzira n’amategeko ndetse n’idini. Nubwo bimeze gutyo ariko ,muri iyiminsi biragoye kubona abantu babana batararyamana. Niba rero mwararyamanye (n’ubwo ari icyaha kandi mukaba mutari mubyemerewe),mukaba mudahuza kuri iyo ngingo ,mu rugo rwanyu witegure guhangana n’ibibazo. Uguhuza cyangwa ukudahuza mu gihe cyo gutera akabariro bigira ingaruka nziza cyangwa mbi ku mibanire yanyu.

7.Arafuha ku buryo bukabije

Nubwo gufuha mu buryo buringaniye biba ari ngombwa mu rukundo,gufuha kuburyo bukabije bikurura umwuka mubi hagati y’abakundana. Niba umukobwa mukundana atifuza ko uvugana n’abandi bakobwa,ko utagirana umubano wose n’igitsinagore aho kiva kikagera,ni ukuvuga ko atakwizera . Kwambikana impeta sibyo bizazana icyizere cyangwa ngo bikemure uko gufuha kwe gukabije.

8.Aguca ku nshuti n’abavandimwe

Umukobwa uba udashaka ko ugirana ibihe byiza n’inshuti zawe,mugasabana, wa mukobwa uba utifuza ko ugenderera umuryango wawe ,akababazwa n’uko hari icyiza wabakorera cyane cyane kubafasha ku byerekeranye n’umutungo, ntuzatekereze ko nimubana aribwo azahinduka.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ari muri bake babikoze ku Isi:ku myaka 15 umwana arangije Kaminuza.

Miss Muyango yerekanye ko atewe ishema n’umuryango we(AMAFOTO)